Basketball: APR BBC yatangiranye Intsinzi y’Amateka muri BAL

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yaraye ikoze amateka yo gutsinda umukino wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihangange ku Mugabane w’Afurika mu mukino wa Basketball rizwi nka (BAL) Basketball Africa League, nyuma yo gutsinda US Monastir BBC amanota 89-84 mu mukino wakiniwe mu Nyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka Dakar Arena.

N’intsinzi yegukanye biyisabye kwiyuha akuya, kuko byasabye ko amakipe yombi arenza igihe gisanzwe kimenyerewe cy’uduce tune (4) tw’umukino.

Ibifashijwemo n’Umunyamerika, Obadiah Noel, APR BBC yaraye intsinzi Ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, amanota 89-84, mu mukino ufungura ijonjora ryo gushaka itike yerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma, mu makipe yashyizwe mu kerekeza cya Sahara (Sahara Conference).

Ku myaka 24 gusa y’Amavuko, Obadiah Noel, yatsinze amanota 3 ku isegonda rya nyuma ry’agace ka kane, bityo amakipe yombi asoza aka gace anganya amanota 78-78, hahita hitabazwa Iminota 5 ya kamarampaka.

APR BBC yasaga n’iyavuye mu mukino habura Umunota n’igice, yakoze iyo bwabaga yingaranzura US Monastir BBC.

Kwesura US Monastir BBC byafashwe nk’amateka, kuko uretse kuba APR BBC ari ubwa mbere yari ikinye iyi mikino, yahuraga n’ikipe yegukanye iri Rushanwa mu Mwaka w’i 2022 ubwo ryakinwaga ku nshuro ya 2.

Imwe mu ntwaro yafashije Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh, irimo guha ikizere abakinnyi bakiri bato barimo nka Obadiah Noel na Abdullah Ahmed, bafashijwe n’abandi bafite ubunararibonye muri iri rushanwa nka Adonis Filer, Jean Jacque Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Dario Hunt.

Amakipe yombi yerekanye umukino ukomeye waranzwe no kuba yakunze kugenda acunganwa ku jisho, kuko yatandukanywaga n’amanota atarenze 2 cyangwa 4 mu mukino hagati.

Ibishimangira uko guhangana, n’uko Agace ka mbere k’umukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 20-20, mu gihe utundi dutatu twaranzwe no kurushanwa amanota ari hagati y’abiri n’atanu.

Intwali y’uyu mukino, Obadiah Noel, yatsinze amanota 24 wenyine ku ruhande rwa APR BBC.

Uretse aya manota, Obadiah Noel yakoze Rebounds 2, anatanga Imipira 2 yabyaye amanota.

Abakinnyi kandi barimo Adonis Filer na Axel Mpoyo nabo bagize uruhare rukomeye muri uyu mukino, kuko nka Adonis nawe yatsinze amanota 24 mu gihe Axel yatsinze 15.

Ku ruhande rwa US Monastir BBC, Chris Crawford niwe mukinnyi wahize abandi, atsinda amanora 21, mu gihe Ater Majok yatsinze amanota 12.

Kuri iki Cyumweru, amakipe yombi aragaruka mu Kibuga, APR BBC yesurana na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya ku Isaha ya saa 16:30 za Kigali, mu gihe US Monastir BBC yo muri Tuniziya, yisobanura na AS Douanes yo muri Senegal.

  • Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru

May be an image of 2 people, people playing basketball and text that says "SAHARA RIVERS HOOPERWAND RIVERSHOOPERWANDA ANDA An HOOP APR APR RIVERS VS HOOPERS NIGERIA SUNDAY 5 MAY T 2:30M DAKARARENA| DAKAR TICKETS AT TICKETSATBALNBA.COM BAL.NBA.COM #BAL4 @theBAL ΣΑ THE LINAN O"

May be an image of 2 people, people playing basketball and text that says "SAHARA 國 SENEGAL AS DOUANES US MONASTIR TUNISIA SUNDAY 5 MAY AT 5:30M DAKAR ARENA TICKETS AT BAL.NBA.COM #BAL4| @theBAL"

Amafoto

Image

 

May be an image of 1 person, playing basketball and text that says "GAME 1 WINNER APR us SMONASTIR 84 APR 89 SAHARA"

 

May be an image of 2 people, people playing basketball and text that says "GAME 2 WINNER RIVERS HOOPERS AS DOUANES 68 HOOPERS 前場・ · RIVERSHOOPERS RIVERS HOOPERS 77 RIVERS RIVERSHOOPERS HOOPERS 34 VISIT WISITA WANAA SAHARA"

 

May be an image of basketball and text that says "SAHARA SAHARA CONFERENCE STANDINGS-4MAY 4MAY G .............. RIVERS HOOPERS [NIGERIA] 1 APR [RWANDA] 1 1 O US MONASTIR [TUNISIA] 1 DODANES TRAERD BAKacTBmu AS DOUANES [SENEGAL] 1 O"

APR BBC before the game against Tunisian giants US Monastir at the Sahara Conference of the fourth edition of the Basketball Africa League (BAL) on Saturday, May 4 in Dakar, Senegal.
APR BBC beat Tunisian giants US Monastir 89-84 in the opening game of the Sahara Conference of the fourth edition of the Basketball Africa League (BAL) on Saturday, May 4 in Dakar, Senegal.
The Rwandan point-guard Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
The New Times
The New Times
The New Times
Rwandan-American point guard Adonis Filer in action during the game
The New Times
APR BBC's Abdullah Ahmed tries a stylish finish
Image
Image
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *