Umubare w’Abashinwa wagabanutse cyane ku nshuro ya mbere nyuma y’Imyaka 62, bica igikuba mu gihugu

Ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize umubare w’abaturage b’Ubushinwa wagabanutse, ugera ku kigereranyo gito kurusha ibindi cyababayeho – 6.77 babyara ku bagore 1,000.  

Abaturage b’Ubushinwa mu 2022 – bari miliyari 1.4 – bagabanutseho 850,000 kuva mu 2021.

Umubare w’Abashinwa wagiye ugabanuka mu myaka myinshi ishize, utuma bahindura ingamba zari zigamije kugabanya abaturage.

Ariko imyaka irindwi nyuma yo kuvanaho politiki y’umwana umwe, bigeze aho umwe mu bategetsi yavuze ko bari mu “igihe kibi ku kwiyongera kw’abaturage”.

Mu 2022 ikigereranyo cyo kubyara ku bagore 1,000 cyari cyagabanutse kivuye kuri 7.52 mu 2021, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubushinwa cyatangaje iyi mibare mishya kuri uyu wa kabiri.

Umwaka ushize, ku nshuro ya mbere imfu nazo zasumbye imbyaro – Ubushinwa bwabaruye imfu nyinshi kuva mu 1976 – imfu 7.37 ku bantu 1,000 zivuye kuri 7.18 mu mwaka wabanje.

Imibare y’abaturage yatanzwe na leta mu gihe gishize yerekanaga ikibazo mu baturage, mu gihe kirekire gishobora guteza kugabanuka kw’abakozi mu Bushinwa no kwiyongera kw’ibisabwa n’abaturage badafite abakora imirimo bahagaije.

Abaturage barimo gusaza no kugabanuka kw’imbyaro bimaze igihe bihangayikishije ibindi bihugu bimwe bya Aziya, nka Korea y’Epfo n’Ubuyapani.

Igabanuka ry’abaturage b’Ubushinwa ryatewe cyane na politiki itavugwaho rumwe yo kubyara umwana umwe, yashyizweho mu 1979 igamije kugabanya kwiyongera kw’abaturage.

Imiryango yarengaga kuri iryo tegeko yarahanwaga ndetse hamwe na hamwe ikirukanwa mu kazi.

Mu gihugu cy’umuco ushyira imbere abahungu, iyi politike yatumye hari abagore bahatirwa gukuramo inda igihe basanze batwite abakobwa, ibyaje gutera ikinyuranyo kinini ku mubare w’abahungu.

Iyi politike yakuweho mu 2016 maze abashakanye bemererwa kubyara abana babiri.

Mu myaka ya vuba, leta y’Ubushinwa yemereye koroshya imisoro no kwita kurushaho ku bagore babyaye, harimo no kubaha amafaranga, kugira ngo bashishikarize abantu kubyara.

Ariko izi politike ntabwo zongereye imbyaro ku buryo bufatika – inzobere zivuga ko ari ukubera ko izi politike zitaherekejwe n’ibikorwa bifatika byo koroshya umugogoro wo kwita ku mwana, nko gufasha abagore babyaye b’abakozi cyangwa kugabanya igiciro cy’uburezi.

Mu Ukwakira(10) 2022, Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yatangaje ko leta igiye kugira ibanze kuzamura imbyaro.

Jinping yavuze ko Leta ye “izakora ibikorwa bidasanzwe” mu guhangana n’ikibazo cy’abaturage b’igihugu barimo gusaza.

Igipimo cy’imbyaro mu Bushinwa cyageze ku kigero cyo hasi cyane kitabonetse mbere.

China Population, 1949 – 2023 | CEIC Data

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *