USA: Imyigaragambyo y’Abanyeshuri ba Kaminuza bamagana Intambara ya Israel muri Gaza ikomeje kurikoroza

Imyigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bashyigikiye Palestine nta kimenyetso cyo gucogora igaragaza.

Mu mpera z’icyumweru yahereye ku mpera y’igihugu igera ku yindi rugeretse hagati y’abanyeshuli n’abapolisi bahosha imvururu badahwema guta muri yombi ababarirwa mu magana.

Abanyeshuri bafashe ikindi Cyumweru biyemeje kuzaguma mu mahema bakambitsemo kugeza igihe ibyo basaba bizubahirizwa.

Aba banyeshuri barasaba ko intambara hagati ya Isirayeli na Hamasi ihagarara na za kaminuza guhagarika gushora imari mu bigo bya Isirayeli bifitanye imikoranire n’igisirikare cy’icyo gihugu. Barasaba kandi Leta zunze ubumwe z’Amerika guhagarika inkunga itera ingabo za Isirayeli.

Imyigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza yakwiriye mu mashuli atandukanye hirya no hino muri Amerika yasembuwe n’ifatwa ry’abantu 100 bari mu myigaragambyo kuri kaminuza ya Columbia mu mujyi wa New York mu cyumweru gishize.

Ubu bushyamirane bwakomereje n’ahandi nko muri kaminuza ya Southern California yahise ifungwa, abagera kuri 200 batabwa muri yombi.

Naho Kaminuza ya Washington iri St oLuis muri leta ya Missouri, ifatwamo abantu 80.

Muri bo harimo umukandida w’ishyaka Green Party riharanira kurengera ibidukikije, Jill Stein.

Amafoto

France bans pro-Palestine rallies, cracks down on protesters amid Gaza war

Pro-Palestinian encampments, protests grow at California universities - Los  Angeles Times

Pro-Palestinian supporters protest U.S. Senator Fetterman - WHYY

Surprise pro-Palestinian protest blocks bridge outside UK parliament - The  Jerusalem Post

Thousands take part in pro-Palestinian protests in cities across the world

Pro-Palestinian protests have been intimidating and isolating - New  Statesman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *