DR-Congo: Mighty Popo agiye guserukira u Rwanda mu Iserukiramuco ‘Amani Festival’

Mighty Popo, umuyobozi w’Ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo ubu rikorere mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu, agiye gutaramira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Iserukiramuco rya Muzika rizwi nka Amani rigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro n’umutekano mu Karere.

Uyu muhanzi wo mu Rwanda azahuriramo n’abandi barimo Innoss’B, Reddy Amisi, Yekima na La Reine Saidathe bo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Umunya-Senegal Didier Awadi, Umurundikazi Joy ukomoka mu Burundi ariko ukorera umuziki mu Bubiligi na Nay wa Mitego wo muri Tanzania.

Muri iri serukiramuco ingoma zo mu Burundi zizahabwa umwihariko. Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu rizaba guhera ku wa 10, rikomeza ku wa 11 kugeza ku wa 12 Gashyantare 2023. Rizabera ahitwa Athenée d’Ibanda mu Mujyi wa Bukavu.

Mighty Popo agiye kwitabiram iri serukiramuco mu gihe mu mwaka ushize hari hagiyeyo Charly na Nina.

Mu 2020, Bill Ruzima niwe wari wagiyeyo mu gihe mu 2019 iri serukiramuco ryari ryitabiriwe na Butera Knowless na Yvan Buravan[ witabye Imana umwaka ushize].

Mighty Popo ni umwe mu bahanga mu muziki, by’umwihariko mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye ariko cyane guitar.

Uyu Mugabo ni umwe mu nararibonye mu Rwanda mu muziki kuko uretse ubuhanga buhambaye afite mu gucuranga yanagiriwe icyizere cyo guhabwa umwanya wo kuyobora ishuri ry’umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi.

Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu Rwanda no hanze , anakora album zirimo Muhazi, Mighty Popo: Ngagara, Dunia Yote, Tamba na Gakondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *