Kenya: Urugomero rwaturitse nyuma yo kurengerwa n’Imyuzure ruhitana abasaga 50

Abantu barenga 50 bapfuye nyuma y’uko urugomero rushwanyutse kubera imvura nyinshi rugateza imyuzure hafi aho, nk’uko abategetsi babitangaza.

Ingo z’abantu zatwawe n’imihanda iracika nyuma y’uko urwo rugomero ruturitse mu gace kari hagati y’umujyi muto wa Kijabe n’ahitwa Mai Mahi ku muhanda mugari uva Nairobi werekeza i Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.

Kare Guverineri w’intara ya Nakuru Susan Kihika yari yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:“42 bapfuye, ni ikigereranyo cy’agateganyo. Haracyari benshi munsi y’ibyondo.”

Umunyamakuru wa BBC Ian Wafula dukesha iyi nkuru uri aho byabereye, avuga ko umubare wiyongeye none ukaba ugeze ku 50.

Peter Muhoho yarokotse iki kiza, benshi mu baturanyi be cyabatwaye, yagize ati:“Nari ndyamye ubwo numvaga guturika cyane kwakurikiwe no gutabaza.

“Amazi yari yuzuye ahantu hose. Dutangira gutabara abantu. Iki gikapu ni icy’umwana nzi. Yatwawe n’amazi. Nagisanze hepfo.”

Ibikorwa byo gushakisha abantu babuze muri ako gace ka Mai Mahiu birakomeje, nk’uko ibinyamakuru by’aho bibivuga.

Uru rugomero rwaturitse mu ijoro ryo ku cyumweru abatuye muri ako gace basinziriye. Byatumye inzu nyinshi n’imibare y’abapfuye n’ababuze iba myinshi.

Ibitaro biri muri aka gace byarengewe mu bushobozi kubera umubare w’abakeneye ubuvuzi bakomeretse.

Ian Wafula wahageze, avuga ko ubutabazi bitoroshye kuko umuhanda mugari wa Nairobi – Mai Mahiu – Nakuru kugeza ubu usa n’utari nyabagendwa kuko igice kinini cyawo cyangijwe n’amazi yavuye kuri urwo rugomero rwaturitse.

Abantu barenga 100 bamaze gupfa kubera iyi myuzure iva ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Kenya.

Amafoto

Ingufu nyinshi z'amazi y'urugomero rwari rwarengewe zatwaye inzu zari aha aba baturage bahagaze, abarenga 40 - umubare w'agateganyo - barapfa, abandi baracyashakishwa

Peter Muhoho yerekana igikapu cy'umwana avuga ko azi watwawe n'amazi

Imodoka yatwawe n'aya mazi ikangirika bikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *