Rwanda: Zigama CSS yatangaje Urwunguko rwa Miliyari 35.7 Frw muri uyu Mwaka

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda RDF ku Kimihurura, hateraniye inama rusange ya 39 ya Koperative Zigama CSS yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, aho hatangajwe ko uyu mwaka urangira bungutse miliyari 35.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nama iterana kabiri mu mwaka, yigaga ku igenamigambi n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi za Zigama CSS, Col Callixte Kalisa yavuze ko kugeza muri Nzeri uyu mwaka, koperative yari imaze kugira inyungu ya miliyari 21.4 ariko uyu mwaka ukazarangira banki igize urwunguko rwa miliyari 35.7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *