Madagascar: Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Rajoelina

Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente yageze i Antananarivo mu Murwa Mukuru wa Madagascar aho agiye kwitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Andry Nirina Rajoelina uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Ni umuhango uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.

Ubwo yageraga muri iki gihugu Minisitiri w’Intebe yakiriwe na Mugenzi we Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Christian Ntsay.

U Rwanda na Madagascar bifitanye amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibigo by’iterambere mu bihugu byombi mu kwezi kwa Gashyantare muri 2019.

Ni amasezerano agamije ishoramari ku mpande zombi ndetse no gusangira ubunararibonye bugamije kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga muri ibi bigo byombi.

Tariki ya 6 Kanama muri uyu mwaka, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yagiriye uruzinduko mu Rwanda rukurikira urwo Perezida Paul Kagame, yagiriye muri Madagascar mu kwezi kwa 6 muri 2019 aho bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, isabukuru yari yizihijwe ku nshuro ya 59.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *