Rwanda: Umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu wasize Indashyikirwa zibihembewe

Abarimu baravuga ko imbaraga Leta yashize mu burezi zatumye baziba icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19 maze bituma ireme ry’uburezi ryiyongera. Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe kuri uyu wa Kane.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu harimo abayobozi bo mu nzego za Leta, abayobora ibigo ndetse n’abarimu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro Irere Claudette, yavuze ko leta y’u Rwanda yakoze byinshi kugira ngo ireme ry’uburezi ridahungabanywa n’icyorezo cya COVID19.

Ibi bishimangirwa na bamwe mu barezi b’indashyikirwa banahawe ibihembo.

Mu rwego rwo gukomeza gushyira ikibatsi mu burezi ku ngingo yo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovatiyo Ingabire Paula atangaza ko umwaka utaha ibigo byose bizaba byagejejwemo ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Kuri Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, avuga ko Leta izakomeza kongera ibyakorohera umwalimu mu kunoza ireme ry’uburezi igihugu cyifuza.

Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ubusanzwe wizihizwa Taliki ya 5 Ukwakira buri mwaka.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abarimu ibihumbi 120 bigisha mu bigo bitandukanye.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *