Iminsi mikuru isoza Umwaka: Abatanga Serivise zirimo n’Utubari bashyizwe Igorora

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwashyizeho amabwiriza mashya y’amasaha agenga ibikorwa bitandukanye mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

RDB yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 kugeza tariki 7 Mutarama 2024, abakora ibikorwa byo kwakira abantu, resitora, utubari n’utubyiniro ndetse n’ibindi birori bemerewe gukora kugeza saa Munani z’ijoro (2am) kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kane naho kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru no mu minsi y’ibiruhuko bakaba bakora amasaha 24.

Itangaza ko ibi kandi binareba n’abandi bakora ibirori ku giti cyabo.

RDB ivuga ibi bigomba gukorwa hirindwa urusaku ndetse no kubangamira abandi bashaka kuruhuka. Yibukije kandi ko inzoga zitemewe ku batarageza ku myaka 18 y’ubukure kandi ko bitemewe kunywa ukanatwara ikinyabiziga.

Ivuga ko kandi buri wese agomba kugenzura ku giti cye ko aya mabwiriza yubahirijwe nubwo na RDB ubwayo ifatanyije n’izindi nzego za Leta bazagenzura iyubahirizwa ryabyo, kandi uzayarengaho wese akabibazwa.

Aya mabwiriza mashya azatangira kubahirizwa kuva tariki 15 Ukuboza 2023.

Ubusanzwe abakora ibikorwa byo kwakira abantu, resitora, utubari n’utubyiniro bari bemerewe gukora kugeza saa saba z’ijoro mu mibyizi ndetse no kugeza saa munani z’ijoro mu minsi y’impera z’icyumweru (Weekend).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *