Rwanda: Intara y’Iburasirazuba yabonye Guverineri wa 8 mu Myaka 17

Hari bamwe batekereza ko Intara y’Iburasirazuba yaba igoranye kuyiyobora dore ko mu myaka 17 ishize igiye kuyoborwa n’Abaguverineri 8.

Nyuma ya Bwana Mutsindashyaka Theoneste wabaye Guverineri wa mbere, kuri ubu, Pudence RUBINGISA yagizwe uwa 8.

Bwana Pudence RUBINGISA yagizwe Guverineri w’iyi Ntara binyuze mu Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023.

Rubingisa Pudence agiye kuyobora Intara y’Iburasirazuba asimbuye CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel wegujwe kuri izi nshingano ndetse akaba anakurikiranywe n’Ubutabera.

Rubingisa yari asanzwe ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuva  taliki ya 17 Kanama 2019.

  • Ibyo twamenya ku bandi ba Guverineri bayoboye iyi Ntara mu Myaka ishize

Ukoze impuzandengo umuyobozi umwe ayobora imyaka ibiri mu Ntara y’Iburasirazuba.

Intara y’Iburasirazuba, kimwe n’izindi Ntara n’Umujyi wa Kigali, yashyizweho n’Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda. Intara y’Iburasirazuba yagiyeho hakurikijwe Itegeko No 01/2006 ryo kuwa 24/01/2006, rikaba ryarahinduwe n’ Itegeko n°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imituganyirize n’imikorere y’Intara.

Bamwe mu bayobozi bayoboye iyi ntara; Mutsindashyaka Theoneste niwe guverineri wa mbere wayoboye Intara y’Iburasirazuba, yatangiye kuyiyobora mu kwezi kwa Mutarama muri 2006 kugeza mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2008.

Bamwe mu baturage bari mu Ntara y’Iburasirazuba icyo gihe bemeza ko impinduka nyinshi zazanywe n’uyu mugabo.

Bati:“Ku gihe cya Mutsindashyaka nibwo abantu batangiye kwambara inkweto, hari itegeko ko abaturage bose bambara inkweto, icyo gihe kandi hatewe ibiti mubona byo ku muhanda ndetse abaturage bakangurirwa gutera ubusitani imbere y’ingo zabo, banatozwa umuco wo gukaraba bavuye mu bwiherero, guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe, ikindi ni uko inyubako y’Intara y’Iburasirazuba yagize ibibazo ku buyobozi bwe.”

Dr Kabaija Ephraim yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011, bamwe mu baturage bemeza ko ibyo bamwibukiraho bidashimishije.

Bati:“Ku gihe cya Kabaija hateye uburenge icyo gihe, Kabaija yamennye amata, anatwika inka ibyo ntabwo tuzabyibagirwa, n’ubwo abaganga b’amatungo batubwiye ko nta kindi cyari gukorwa ariko twatangajwe no kubona umuyobozi abikorera mu ruhame.”

Dr. Aisa Kirabo Kacyira we yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2011 kugeza mu kwezi kwa 11 muri uyu mwaka wa 2011 niwe umaze kuyobora igihe gito muri aba baguverineri bamwe mu bakoranye nabo bemeza ko mu kazi yagiraga igitsure.

Uwamariya Odette yayoboye kuva mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2011 kugeza mu Ukwakira mu mwaka wa 2016, igihe cye bamwe mu baturage batuye Intara y’Iburasirazuba bemeza ko hakozwe byinshi ariko hanaboneka ibibazo byabakomereye cyane.

Umwe ati:“Guverineri Odetta tumwibukira ku bintu byinshi, yari umuntu wakundaga abaturage cyane, iyo habaga ikibazo cy’akarengane ku muturage nibwo wamenyaga guverineri uwo ari we, mu gihe cye nibwo habayeho guhuza ubutaka, abaturage bahinga igihingwa kimwe, nibwo hatangiwe gahunda yo kuhira imyaka.”

Hari abandi baturage bemeza ko ku bwa Uwamariya hagiyeho ibishushanyo mbonera by’Imijyi y’uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, gusa ngo hari ibyo batazibagirwa.

Bati:“Muri ibyo bihe nibwo urutoki rwatangiye gucika, twarwaje kirabiranya intoki zirashira burundu, bamwe mu bahingaga urutoki bamenye kugura ibitoki byo ku magare, ikindi ni inzara yabaye muri za Kayonza, na Nyagatare kugeza ubwo abaturage bamwe basuhuka.”

Kuva mu kwezi k’Ukwakira  mu mwaka wa 2016 kugeza mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2017, Intara y’Iburasirazuba yayobowe na Kazaire Judith, bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo atayoboye igihe kinini ariko hari icyo bamwibukiraho.

Bati:“Icyo numva yadusigiye ni amasibo yo mu midugududu. Twashyizemo imbaraga kandi aho dutangiye gukora umusaruro urigaragaza.”

Kuva mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2017 kugeza mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2021, Intara y’Iburasirazuba yayobowe na Mufulukye Fred, bimwe mu bikorwa yibukirwaho ku buyobozi bwe harimo ibyumba nkusanya makuru byashyizwe mu turere, mu mirenge n’imidugudu, ibi byumba kandi ubisanga mu bigo nderabuzima no mu mashuri.

Havuguruwe amasantere n’Imijyi byo mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kuyarimbisha, amazu y’ubucuruzi asabwa gushyiraho amakaro ni igikorwa kitavuzweho rumwe n’abantu bose, bamwe mu bakinenze bavuga ko hari inzu zendaga kugwa zategetswe gushyirwaho amakaro.

Ikindi yibukirwaho cyane ni ugutera indabyo imbere y’amazu ibi byakozwe akigera mu Ntara y’Iburasirazuba kugeza ubwo gutera Pasiparumu n’indabo babimwitiriye (babyitaga Mufulukye).

Mu gihe cye hubatswe sitade eshatu zigezwho mu Turere twa Bugesera, Nyagatare na Ngoma, hanubatswe amadamu mu rwego rwo kurwanya amapfa no gufasha aborozi.

Ikindi kintu Mufulukye yari azwiho ubwo yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ni uko yarwanyije abashyira imbere mico itari iyo mu Rwanda, cyane cyane mu myambarire, ibi byakundaga kugaragara mu bice by’Uturere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo, aho wasangaga higanje abagore bambara imyambarire igaragaza umuco w’Ubugande cyane kuruta uw’u Rwanda.

CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yagenwe kuyobora iyi Ntara binyuze mu Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, asimbuye Mufulukye Fred.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bihora bitegereje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, haba harimo ikibazo cy’ibirarane byo kwishyura ingurane, gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza kandi zinoze, ikibazo cy’inzuri zidakorerwa ntizibyazwe umusaruro aho bamwe bazigize ibyanya byo guhingwa nyamara haragenewe kororerwamo.

Hari kandi ikibazo cy’amashyamba akiri macye atuma habaho ihindagurika ry’ibihe bitera amapfa, umusaruro w’ibihingwa utongrerwa agaciro, inka nyinshi ariko zitagira umukamo nyamara hari gahunda yo kubaka uruganda rukora amata y’ifu, ikibazo kindi ni uguhindura Intara y’iIurasirazuba ikaba intara y’imyidagaduro na siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *