Cleophas Barore yagizwe Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru “RBA”

Bwana Barore Cleophas wari usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA), yagizwe umuyobozi wacyo nyuma y’Imyaka 28 agikoramo.

Barore yagizwe umuyobozi wa RBA kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, asimbuye Arthur Asiimwe wari umaze Imyaka 10 kuri uyu mwanya, kuko yawugiyeho mu 2013 awusimbuyeho Willy Rukundo.

Arthur Asiimwe yoherejwe guhagararira u Rwanda nk’Umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amarika (USA).

Amakuru y’uko Barore yagizwe Umuyobozi wa RBA, yagiye hanze ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kane, binyuze mu Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Nk’umwe mu Banyamakuru b’Inararibonye mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda, Barore usanzwe ari Umuvugabutumwa, yari n’Umuyobozi w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Mu Myaka 28 amaze mu Itangazamakuru, Barore yamamaye mu biganiro birandukanye birimo; Kubaza bitera kumenya, Amakuru ki mu Binyamakuru ndetse no mu biganiro mpaka.

Mu bihe bitandukanye, yakunze kuyobora Ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, ubwo babaga baganira ku ngingo zitandukanye by’umwihariko izireba ubuzima rusange bw’Igihugu.

Uretse mu Rwanda, mu Mwaka w’i 2021, Cléophas Barore yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nyafurika Kigenzura mu by’Itangazamakuru mu gace k’Afurika yo hagati.

Iki kigo kizwi nka Media Regulators Institutions in the Economic Community of Central African States(ECCAS).

Inshingano zo kuyobora RBA ntabwo zoroshye, gusa ni Umugabo w’Umuhanga mu miyoborere n’imicungire y’inzego z’Itangazamakuru.

Mu Mwaka ushize, Barore yabonye Impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri k’Itangazamakuru yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi izwi nka ICK.

Afite uburyo bwihariye ayoboramo ibiganiro, bushingiye cyane cyane k’ukuba azi amateka ya Politiki y’u Rwanda ndetse akagira akarusho ko kumenya kubaza ibibazo bikomeye ariko bibajijwe neza k’uburyo ubajijwe amenya uko asubiza.

Umuryango mugari wa THEUPDATE tumwifurije ishya n’Ihirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *