Rwanda: Umuryango wa Pasiteri Mpyisi wamaganye Abamubitse

Mu masaha ya Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, nibwo habyutse hacicikana amakuru y’Uko Pasiteri Ezra Mpyisi yaba yashizemo Umwuka.

Ni amakuru yatangajwe by’umwihariko binyuze ku binyamakuru bikorera ku Muyoboro wa Youtube, birimo ikitwa ‘Cleveland TV’, cyayitangaje bwa mbere.

Nyuma y’aya makuru, abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu Musaza uri mu Nararibonye Igihugu gifite, batangiye gucika Igikuba, bamwe bibaza imvano yayo.

Gusa, ni amakuru yaje kunyomozwa n’abo mu Muryango wa Mpyisi ndetse n’abandi bafitanye isano rya hafi.

Abinyujije ku Rubuga Nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Umwuzukuru wa Pasiteri Mpyisi, Diana Mpyisi, yagize ati:“Ikimwaro ku bakoresha Imiyoboro ya Youtube batangaje Ibihuha bibika Pasiteri Mpyisi. Ni muzima kandi ameze neza ku bw’Impuhwe za Nyagasani”.

 

Pasiteri Ezra Mpyisi ni umwe mu bagabo bakuze mu Rwanda, Yabayeho mu buzima bwa Politiki n’Iyobokamana.

Yavutse ku Ngoma y’Umwami Yuhi Musinga mu mwaka w’i 1922. Kuri ubu, afite Imyaka 101.

Yavukiye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ku Gasozi ka Bishike. Kuri ubu ni mu Murenge wa Rwabicuma.

Amateka avuga ko yabanye mu Buzima bwa hafi akaba yarabanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa, kuko yarutaga Ezra Mpyisi Imyaka 10 gusa.

Amashuri abanza yayigiye i Nyanza, Ayisumbuye ayakomereza i Gitwe, Kaminuza ayigira mu gihugu cya Zimbabwe.

Yabaye Pasteri mu 1951, mu Itorero ry’Abadivantitse b’Umunsi wa Karindwi.

Yabaye Umumisiyoneri i Kasayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 1953 n’Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu Buzima bwe, Mpyisi yabaye kandi mu Nshingano z’Ubwarimu.

N’ubwo abarizwa mu Itorero ry’Abadivantitse b’Umunsi wa Karindwi, yakunze gushimangira ko Idini rye ari Bibiliya.

Akomoza ku Izina Mpyisi yitwa, yavuze ko yaryiswe nyuma y’uko aho ababyeyi be bari barapfushije abana benshi, bityo bamwita Mpyisi mu rwego rwo kugira ngo Urupfu niruza ruzamutinye.

Nyuma y’uko arengeje Imyaka 100, ku Mbuga Nkoranyambaga zirimo YouTube, hakunze kumvikana ibihuha bimubika, aho abo mu Muryango we bakunze kugaragaza ko batishimiye abifuriza ikibi umubyeyi wabo.

Ni mu gihe kandi hashize Iminsi hatangajwe Amategeko ajyanye no guhana Ibyaha bikorerwa kuri izi mbuga, birimo no kubika Umuntu ukiri muzima.

Aganira kuri iyi ngingo n’Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora Inkuru zicukumbuye, Bakareke Salome, Ngendahimana Jean Pierre, Umunyamakuru wa Radio Ishingiro yagize ati:“Mbere ya byose, Umuntu wifuza kuba Umunyamakuru agomba kumenya amahame shingiro agenga uyu Mwuga”.

“Iry’ibanze muri aya mahame, harimo ko kizira kikaziririzwa gutangaza inkuru udafitiye gihamya cyangwa isoko yayo, gutangaza inkuru utakozeho ubushakashatsi ku mpande zombi, gukora ikiganiro ku muntu utamuteguje cyangwa kuba wamufata Amajwi mutabyumvikanyeho no gukwirakwiza ibihuha”.

“Abatangaza Inkuru mpimbano bagamije Ubucuruzi, bamenye ko amategeko agenga uyu Mwuga abategereje”.

“Abakora ibi bamenye ko Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura RMC ruhari kandi ingamba bagomba kuzifatirwa kuko bisebya Umwuga”.

Bwana Ndagijimana yasoje Ikiganiro yagiranye na Bakareke yibutsa abinjira muri uyu Mwuga kwirinda Amarangamutima mu gihe bagiye gusohora Inkuru by’umwihariko izarebwa cyangwa izumvwa n’Isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *