Ku bufatanye na KESA, Me Sinzi agiye gusangiza Abakarateka Ubumenyi akuye muri “Okinawa Martial Arts”

Nyuma yo gukubuka i Okinawa mu Buyapani ku Gicumbi cya Karate Style ya Wado-Ryu mu Rugendoshuri rwo kurahura Ubumenyi bwisumbuye mu Mukino Njyarugamba wa Karate, Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga buhanitse muri uyu Mukino, yiteguye gusangiza ubu Bumenyi Abakarateka bo mu Rwanda n’abandi babyifuza.

Ni amasomo yateguwe ku bufatanye n’Ishuri ryigisha Imikino Njyarugamba irimo na Karate rizwi nka KESA “Kigali Elite Sports Academy”.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, biteganyijwe ko Maître Sinzi Tharcisse ufite Dani ya 7 mu mukino wa Karate, azatangira aya masomo ahakorera KESA mu Nyubako izwi nk’Isoko rya Kicukiro muri Etaje ya 4, mu Karere ka Kcukiro mu Mujyi wa Kigali, imbere y’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali rizwi nka RP-IPRC Kigali.

Aya masomo yagenewe abasanzwe bakina Karate nk’Umwuga ndetse n’abifuza gukina uyu mukino Njyarugamba, wifashishw aby’umwihariko mu bwirinzi bw’umubiri mu gihe uwukina asagarariwe.

Hazibandwa kandi ku mavu n’amavuko y’uyu mukino, by’umwihariko igihe wagereye mu Rwanda ndetse n’uko uhagaze mu Banyarwanda bawukina.

Agaruka cyatumye bahitamo ko Me Sinzi aza gutangira ubu Bumenyi muri KESA, Me Nkurunziza Claude Gasatsi uyobora KESA, yagize ati:“Nyuma y’uko Me Sinzi avuye i Okinawa ku Gicumbi cya Karate, twasanze atagomba kwihererana Ubumenyi akuyeyo, turamwegera, nawe yemera kuza kubusangiza Abakarateka n’abandi babyifuza”.

“Binyuze mu Bumenyi azasangiza abazitabira aya masomo, hagamijwe kuzamura uburyo Karate ikinwa ndetse no kuyijyanisha n’ibihe bigezweho”.

Ni amasomo azibanda ku buryo [Style] butandukanye Karate ikinwamo, burimo; Shotocan, Wado-Ryu n’izindi…

Azatangira guhera saa Mbili n’igice za Mugitondo kugeza saa Sita n’Igice z’Amanywa.

 

Kigali Elite Sports Academy, ni Ishuri ryashinzwe na Me Nkurunziza Claude Gasatsi, rigamije gufasha Abanyarwanda kumenya no gukina imikino Njyarugamba itandukanye, irimo Karate, Taekwondo, Kung-Fu n’iyindi.

Uretse imikino Njyarugamba, ritanga kandi imyitizo irimo imyitozo ngororamubiri, kwigisha kubyina Imbyino Gakondo n’ibindi….

Aya masomo KESA itanga, atangwa Iminsi yose guhera ku Isaha ya saa Kumi n’Ebyiri za Mugitondo kugeza saa Tanu z’Amanywa, no guhera saa Munani z’Amanywa kugeza saa Tatu z’Ijoro.

Ubumenyi yakuye i Okinawa, Me Sinzi ahamya ko ari ingenzi mu iterambere ry’uyu Mukino, bityo agomba kubusangiza Abakarateka by’umwihariko abakiri bato

 

Me Sinzi ni umwe mu Banyarwanda bafite Amateka yihariye by’umwihariko mu Mukino wa Karate, kuko yifashishije Ubumenyi muri uyu Mukino, yabashije kurokora Abatutsi basaga 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

 

Uretse kuba ari umwe mu bafite Dani nyinshi mu Rwanda, Me Sinzi ni inshuti y’Abakarateka bakiri bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *