Rwanda: Abadepite basabye HEC gukemura ikibazo cy’itinda rya Equivalences

Inteko Ishinga Amategeko yemeje umwanzuro usaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na Kaminiza (HEC), gukemura ikibazo cya Equivalences z’impamyabumenyi zitinda kuboneka, ibyo bigakorwa hagamijwe kwita ku ihame ryo kwihutisha serivisi.

Uwo mwanzuro waje nyuma y’uko Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko, muri Gicurasi 2023, yasabwe ko yakurikirana ikamenya uko HEC yakemura ibibazo bitera gutinda kwa Equivalences cyagaragajwe muri raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (Labor Commission) ya 2021-2022.

Iyo raporo yagaragaje ko mu myaka itatu, hari hariho ikibazo mu micungire y’abakozi ba Leta, aho abarimu 666 bo mu turere 29 batari bafite Equivalences z’impamyabumenyi zabo.

Icyo kibazo kandi ngo cyanagaragaye no mu bandi bakozi ba Leta bagiye basaba za Equivalences z’impamyabumenyi zabo ntibazihabwe ku gihe, nyuma bikaza kubagiraho ingaruka zo gutuma bakurwa mu myanya y’akazi bari barimo, cyangwa se abandi batsindira imyanya y’akazi ntibemererwe kuyijyamo.

Nubwo bimeze bityo, hakaba hari abagiye babura amahirwe y’akazi, ariko HEC yo yatangaje ko yatanze ibyangombwa bya Equivalence 3,702 mu mwaka wa 2020-2021.

Gusa abayobozi ba HEC bagaragaje ko muri uko gutanga ibyo byangombwa, hari ingorane bahura nazo, harimo kuba hari abasaba Equivalence imyigire yabo igaragaramo ibibazo, bigatuma batazihabwa. Hari kuba HEC ibona umubare munini w’abantu bize mu mashuri atujuje ibisabwa mu bihugu aherereyemo, cyangwa se bagiye bava mu mashuri yo hanze bakaza mu gihugu nta rwego na rumwe rusuzumye ibyo bagiye kwiga, ngo rutange uburenganzira.

Hari kandi ikibazo cy’umubare munini w’abize ibijyanye n’uburezi, ubuzima na Engineering, babyiga mu buryo bw’iyakure (e-learning/online), n’amashuri amwe n’amwe yo mu mahanga, HEC isaba amakuru ajyanye n’impamyabumenyi yatanze agatinda kuyatanga, cyangwa se amashuri bizeho akaba yarafunzwe atagikora amakuru akabura.

Mu biganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku itariki 27 Nyakanga 2023, Komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, yavuze ko hari ibyahindutse nyuma y’isuzuma ryakozwe ku bibazo bihari ndetse no gutanga inzira byakemurwamo na HEC.

Iyo komisiyo yavuze ko hari ingamba zimwe na zimwe zamaze gufatwa, harimo kongera abakozi muri serivisi ya Equivalence, gushyiraho uburyo bwo gusaba no gukurikirana amakuru ajyanye n’ubusabe bwa Equivalence kuri Interinet, binyuze ku Irembo. Ibyo byakozwe ngo byatumye hari Equivalences 919 zatanzwe na HEC muri uyu mwaka wa 2023, hagati y’Ukwezi kwa Mutarama na Gicurasi ( hatanzwe 168 muri Mutarama, 162 muri Gashyantare, 237 muri Werurwe, 167 muri Mata, ndetse na 185 muri Gicurasi)

HEC yanagaragaje ko izashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwa ‘HECMIS’, bufasha mu kubika amakuru no kwerekana aho ibijyanye n’ubusabe bwa Equivalence bigeze, kugira ngo bifashe mu kwihutisha serivisi.

HEC kandi yavuze ko irimo gukora ku buryo abantu n’ibigo batanga za buruse zo kujya kwiga mu mahanga, abajya bemererwa ari abujuje ibisabwa bityo bagahabwa icyemezo n’icyo kigo.

Depite Uwamariya Veneranda, umuyobozi w’iyo Komisiyo yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyavuzwe muri ibyo biganiro, Komisiyo yabonye ko ingamba HEC yafashe irimo kuzishyira mu bikorwa uko bikwiye, kandi ko iyo komisiyo izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *