Rwanda: Akayabo ya Miliyari 54 Frw kahesheje Equity Group kwegukana Cogebanque Plc

Equity Group yegukanye Cogebanque Plc nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura imigabane ingana na 91.93% yari ifitwe n’abanyamigabane barimo Guverinoma y’u Rwanda na Sanlam.

Ni ihererekanya rifite agaciro ka miliyari 54 Frw, ryahise rituma Equity Bank iba banki ya kabiri nini mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, Dr James Mwangi, yashimiye itsinda ryagize uruhare mu biganiro byagejeje kuri aya masezerano.

Yagize ati:”Iri hererekanya rizatuma Equity Bank Rwanda ikura kuri 54%, ikazabasha kongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku giti cyayo bukava kuri miliyoni $15 bukagera kuri miliyoni $25. Ni ukuvuga ko abazabyungukiramo ba mbere ari abakora ubucuruzi n’abakenera inguzanyo bazabasha kubona inguzanyo ya miliyoni $25 bidasabye kwisungana mu rwego rw’ikigo cyagutse cyangwa ku isoko y’imari.”

Yavuze ko bizanafasha abakenera amafaranga yo guteza imbere ibikorwa byabo.

Ku rundi ruhande, bizanafasha mu kurushaho guhanga imirimo itandukanye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byihuse, ashima Equity bank isanzwe ikorera mu gihugu, ariko ikaba yateye intambwe yo kwihuza na Cogebanque, bikabyara banki nini kurushaho izafasha mu kwihutisha ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko ibiganiro byihuse, kuko nyuma yo gusinya amasezerano y’ibanze muri Kamena, ashyizeho akadomo mu gihe mbere byatekerezwaga ko bishobora gufata nk’amezi atatu. (TTHEUPDATE & Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *