Iran: Hatanzwe Iminsi 5 yo kunamira Perezida ‘Raisi’ waguye mu Mpanuka y’Indege

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanwe n’impanuka ya Kajugujugu ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024.

Iyi mpanuka yaguyemo abandi bantu batandatu bari kumwe na Perezida Raisi. Yabereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Iran hafi y’umupaka w’iki gihugu na Azerbaijan.

Ni impanuka yatewe n’ikirere kibi cyari kirimo ibicu n’ibihu biremereye ndetse n’imvura nyinshi. Ibi byanatumye igikorwa cyo gushaka imibiri y’abaguye muri iyi ndege kigorana.

Impanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru mu gihe ibisigazwa by’indege byabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere.

Ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya na Turikiya byahise byohereza ubufasha bw’ibikoresho mu gushakisha iyi ndege.

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko iyi ndege yaburiwe irengero, amakuru yaje kwemezwa ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe bayiguyemo.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahise atangaza ko Mohammad Mokhber ari we ugiye gusimbura Perezida Raisi mu gihe cy’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora agomba kuba bitarenze iminsi 50.

Ali Bagheri Kani kandi ni we wahise agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’inzibacyuho, akaba yari azwi cyane mu biganiro iki gihugu cyagiranaga n’imiryango mpuzamahanga ku ntwaro za nikeleyeri.

Ebrahim Raisolsadati wari uzwi cyane nka Ebrahim Raisi yabaye Perezida wa 8 wa Iran kuva mu mwaka wa 2021 asimbuye Hassan Rouhani, akaba yapfuye afite imyaka 63.

Ifoto y’indege yari itwaye Perezida Raisi, nyuma yo gukorera Impanuka mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *