RDF yateye Utwatsi ibyo kugaba Igitero muri Kivu y’Amajyaruguru ishinjwa na FARDC

Nyuma y’uko Ingabo za Repulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zishinje iz’u Rwanda (RDF) kugaba Igitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganiye kure aya makuru.

Iri tangazo rigira riti:”Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye ibirego byasohowe n’ingabo za Congo FARDC zishinja Ingabo z’u Rwanda ko zagabye igitero muri muri Kivu y’Amajyaruguru”.

“RDF ivuga ko ibi ari ibinyoma kandi nta shingiro bifite ko ahubwo biri mu mugambi wa leta ya Congo wo kuyobya uburari ku bibazo ifite birimo kunanirwa gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe inakomeje gushyigikira no guha intwaro umutwe w’terabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside mu Rwanda”.

RDF ikomeza ivuga ko ibi birego by’ibinyoma ari urwitwazo Ingabo za congo FARDC na FDLR zishaka kugenderaho zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

  • Ibijyanye n’Igitero FARDC ishinja RDF

Hagati aho, inkuru THEUPDATE ikesha Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, ivuga ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zivuga ko zasubije inyuma igitero cy’ingabo z’u Rwanda (RDF), FARDC ivuga ko zambutse umupaka zikinjira muri icyo gihugu mu gitondo cy’ejo ku wa Kane.

Mu itangazo, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, yavuze ko abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bw’icyo gihugu saa tatu za mu gitondo (9h), birukana abaturage baho bari batekanye ku butaka bwabo.

Avuga ko icyo gitero cyabereye mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abo basirikare binjirira hagati y’Imambo (Bornes) za “13 na 17”.

Gen Ekenge yavuze ko abo basirikare ba RDF, atavuze umubare, bari abo kongera imbaraga zayo (“Renforts”) no gukomeza guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.

Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko nta ho ihuriye n’umutekano mucye muri DR Congo.

DR Congo isanzwe ishinja u Rwanda kwihisha mu Mutwe w’Inyeshyamba wa M23 kugira ngo rukomeze gutera icyo gihugu, ikirego nanone u Rwanda rwakomeje guhakana.

Iki Kinyamakuru kandi cyatangaje ko cyavuganye kuri Telefone na Gen Ekenge kuri iri tangazo rya FARDC kimusaba amakuru arenzeho, avuga ko “nta kiganiro” yaritangaho.

Muri iryo tangazo, Gen Ekenge yavuze ko mu gutabara, abasirikare ba FARDC bashinzwe gucunga umutekano wo ku mipaka boherejwe aho byabereye, batewe n’abasirikare ba RDF.

Imirwano yakurikiyeho avuga ko yatumye FARDC isubiza inyuma abo basirikare b’u Rwanda “bakoze ubu bushotoranyi butakwihanganirwa”.

Gen Ekenge yanavuze ko FARDC yongeye gutanga umugabo ku rwego rw’Igihugu no mu mahanga kandi ko “guhera ubu igiye kujya isubizanya ingufu nyinshi no gukoresha uburenganzira bwo gukurikira [RDF]”.

FARDC itangaje ibi nyuma y’uko tariki ya 19 z’uku kwezi yari yatangaje ko u Rwanda rwiteguraga gutera DR-Congo rwitwaje guhashya Umutwe wa FDLR ukorera muri icyo gihugu, urwanya u Rwanda.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yasubije ko itigeze itangaza ibyo kandi ko iryo tangazo rivuga icyo gitero ritabayeho, rushinja FARDC gushaka urwitwazo rwo gukaza ubushyamirane n’u Rwanda no guha ishingiro igitero yagaba ku butaka bwarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *