Nk’abagura Amasuka: Zimwe muri Tike z’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza ‘APR FC na Rayon Sports’ zashize ku Isoko

Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda (Ferwafa), ryatangaje ko hari igice cy’amatike yo kuzareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wa APR FC na Rayon Sports, cyamaze kurangira.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, hateganyijwe umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’Amahoro.

Bisobanuye ko habura iminsi itatu gusa kugira ngo hasozwe irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

Ferwafa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje ko hari amatike yo kureba uyu mukino yamaze gushira ku isoko.

Iri shyirahamwe ryavuze ko ayo mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP] yashize, ahandi hasigaye 30% kuko 70% yamaze  kugurwa.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bagiriwe inama yo kugura amatike hakiri kare, kugira ngo batazabura amahirwe yo kwirebera umukino ukomeye uhuza abakeba.

Ferwafa yavuze ko 50% y’amafaranga azava kuri Stade, azajyanwa gufashwa abakozweho n’Ibiza biherutse kwibasira Intara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba.

Kwinjira ku bazagura amatike mbere y’umukino ni: ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye na 20 Frw mu cyubahiro.

Ibiciro ku bazagura amatike ku munsi w’umukino, bazishyura ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 7 Frw na 15 Frw mu cyubahiro. Uzagura itike azareba imikino yombi.

Manishimwe Djabel wanyuze muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC na Nishimwe Blaise ni bamwe mu bakinnyi bahanzwe amaso muri uyu mukino w’Injyanamuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *