Umuyobozi wategetse gukamya Ikiyaga ngo hakurwemo Telefone ye yakaniwe urumukwiye

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’icibwa ry’amande rya Rajesh Vishwas, umwe mu bayobozi wavuzwe cyane nyuma yo gukamya Urugomero ngo hakurwemo Telefone ye.

Rajesh Vishwas yategetswe kwishyura amafaranga 53.092 ($ 642; £ 519) kubera kuvoma litiro miliyoni z’amazi atabanje kubiherwa uruhushya n’abayobozi.

Yataye telefone ye mu gihe yari ari kwifotoza avuga ko akeneye ko igarurwa byihutirwa kuko irimo amakuru ya leta akomeye. Ariko yashinjwaga gukoresha nabi umwanya we.

Uyu mugenzuzi w’ibiribwa yajugunye terefone ye ya Samsung ifite agaciro kangana n’amafaranga 100.000, mu rugomero rwa Kherkatta muri Leta ya Chhattisgarh rwagati mu Cyumweru gishize.

Mu itangazo rya Videwo ryanyujijwe mu Bitangazamakuru, Vishwas yavuze ko nyuma y’uko Telefone ibuze, yishyuye Pompe ya Mazutu ngo ize ibikore.

Iyi Pompe yamaze iminsi itari mike ikuramo Litiro Ibihumbi z’amazi ngo iyi Telefone iboneke. Yaje kuboneka yuzuye Amazi ku buryo itongeye gukora.

Muri icyo gihe, Bwana Vishwas yari yabwiye itangazamakuru ko yari afite uruhushya rutanditse rw’umuyobozi rwo kuvoma “amazi mu muyoboro uri hafi.”

Abayobozi bahise bahagarika Bwana Vishwas ku mwanya we kubera ibyabaye. Hashize iminsi mike, ishami rya leta rishinzwe kuhira imyaka rimwoherereza ibaruwa imuhana kubera ibikorwa bye, na BBC ihabwa kopi.

Yavuze ko Bwana Vishwas yapfushije ubusa litiro miliyoni 4.1 z’amazi (litiro 880.000) kubera “inyungu ze bwite” kandi ko agomba kwishyura ayo mazi ndetse n’igihano cy’amafaranga 10,000 kubera “kuvoma amazi nta ruhushya”.

Yongeyeho ko ibyo yakoze bitemewe kandi bihanwa n’itegeko ryo gukamisha amazi muri Chhattisgarh”.

Ibi bikiba, byari byateje impagarara mu gihugu. Abanyapolitike benshi banenze ibikorwa by’uyu muyobozi bavuga ko ayo mazi yashoboraga gukoreshwa neza mu gihugu aho uturere twinshi duhura n’ibura ry’amazi, cyane cyane mu mezi y’izuba ryinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *