Nyagatare: Minisitiri Alfred Gasana yasabye iyubahirizwa ry’Amategeko y’Umuhanda

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Alfred Gasana, yakanguriye  abatuye i Nyagatare kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu Nteko y’Abaturage yo ku wa Kabiri taliki ya 30 Gicurasi, mu Mudugudu wa Kaborogota, Akagari ka Gishuro mu Murenge wa Tabagwe.

Minisitiri Gasana wari wayitabiriye yabaganirije kuri gahunda y’ubukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda izwi nka ‘Gerayo Amahoro’.

Yagize  ati:”Tubashimira uruhare rwanyu mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibyambukiranya umupaka, mugume muri uwo murongo mukomeze gukorana n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kuwubumbatira.”

Yungamo agira ati:“Ntabwo twavuga ko dutekanye mu gihe umutekano wo mu muhanda waba ugerwa ku mashyi. Ni yo mpamvu naho hagomba gushyirwa imbaraga buri wese akumva ko ari inshingano ze kuwubungabunga yirinda icyateza impanuka zihitana ubuzima.”

“Nk’abagenda n’amaguru, abatwara amagare, moto n’abashoferi, mwumve ko mukwiye gukoresha umuhanda mu buryo butekanye. Igihe ugenda n’amaguru ugendere mu gisate cy’ibumoso aho ureba ibinyabiziga biguturuka imbere, kandi ushishoze mbere yo kwambukiranya umuhanda, unyuze mu mirongo yabiteganyirijwe aho iri.”

Abanyamaguru n’abatwara moto bari mu bakunze kwibasirwa n’impanuka, inyinshi muri zo ziba zaturutse ku burangare.

Mu mpanuka zabaye mu Rwanda mu mwaka ushize zahitanye abasaga 650 zikomeretsa abagera ku 4000.

Minisitiri Gasana yaboneyeho kwibutsa abashoferi n’abamotari kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije no kudatwara abagenzi barenze umwe kuri moto.

Ati: “Twese dufite inshingano umuntu ku giti cye, no muri rusange zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda duhitamo kwirinda icyateza impanuka cyose igihe dukoresha umuhanda.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuvugira kuri telefone igihe batwaye n’andi makosa yateza impanuka bagashyira imbere ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo bakoresha umuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *