Icyateye Umurwayi kujanjagura Ibirahure by’Imodoka z’Ibitaro byo ku Muhima

Tariki ya 02 Gicurasi 2024, Ndagijimana Robert, Umurwayi wari waje kwivuriza ku Bitaro byo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, yadukiriye Ibirahure by’Imodoka z’ibi Bitaro, arabimenagura.

Ubwo ibi byabaga, Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora inkuru zicukumbuye, Bakareke Salome yari kuri ibi bitaro.

Bakareke avuga ko Ndagijimana Robert yahageze yijujuta, avuga ko avuye ku Bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo banze kumuvura, ahubwo bakamwohereza aha ku Bitaro byo ku Muhima.

Ati:“Yavuze ko yageze ku Bitaro byo ku Muhima kabanga kumuvura, ahubwo nabo bakamubwira ko agomba kujya ku Bitaro bya Nyarugenge, kuko aribyo byavura Uburwayi afite”.

Bakareke yakomeje agira ati:“Nyuma yo kutanyurwa n’iki gisubizo, yahise atangira kumenagura Ibirahure by’Imodoka z’Ibitaro yifashishije Icyuma yakuye aho zihagarara”.

  • Uruhande rw’Ibitaro ruvuga iki kuri iki Kibazo

Umuganga wakiriye Ndagijimana Robert bivugwa ko yari aturutse mu Ntara y’i Burasirazuba, yavuze ko yaje ababwira ko yakoze impanuka.

Nyuma, bamubwira ko ibi Bitaro bitakira abakoze impanuka, kuko byahariwe Ibitaro bya Nyarugenge, ahubwo ibi Bitaro (Muhima), bisigaye byibanda ku Ndwara z’Abana n’Abagore.

  • Kubera iki Ndagijimana Robert yitwaye gutya

Nyuma yo kutanyurwa n’ibisubizo yari ahawe, Ndagijimana yatangiye kubatuka cyane, atanyuzwe yitwikira Imvura yagwaga, atangira kumena Ibirahure by’Imodoka z’Ibitaro.

Mu mahane atagira ingano, mu kiganiro na Bakareke, Ndagijimana Robert yavuze ko bamurenganyije banga kumwakira, mu gihe yari afite amafaranga yo kwivuza.

  • Abandi bari bajwe kwivuza bakiriye bate ibyari bimaze kuba

Mbarushimana yatangaje ko Ndagijimana yaje kwivuza afite amahane menshi, ndetse bamusobanurira ntashake kumva. Ahubwo agategeka ko bamwakira ku mbaraga.

  • Byarangiye bite

Ibitaro bya Muhima byitabaje Polisi y’u Rwanda ikorera ku Muhima, ihageze ibaza Ndagijimana icyamuteye kwitwara uko yitwaye, ayisubiza ko yarenganyijwe kandi yari ababaye.

Ati:“Naje kwivuza mbabajwe n’Umubiri banga kumfasha, nange ngira Umujinya mpitamo kumenagura Ibirahure by’Imodoka z’Ibitaro kugira ngo banyakire”.

Nyuma yo kwisobanura, yashyikirijwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *