Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mbere yo gukina Irushanwa ryo Kwibuka

Kuri iki Cyumweru, Abakinnyi, Abayobozi b’Amakipe, Ababyeyi n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mu rwego rwo gusobanukirwa Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru Rwibutso ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rushyinguyemo Abatutsi barenga Ibihumbi 105, barimo 2000 biciwe mu Musozi wa Nyanza tariki ya 11/04/1994 nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bahungiyeho bazizeyeho Kubarinda ubwo zari muri Eto Kicukiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa cyo gusura uru Rwibutso, Amateka asharira Abatutsi banyuzemo kugeza ubwo bakorewe Jenoside.

Ati:”Abashyinguye hano baraburabujwe kugeza ubwo baje kuhabicira bavuga ko ari Imyenda bajyanye aho indi yajugunywaga, kuko hafi y’aho bashyinguye, hari ahantu bajugunya Imyanda yo mu Mujyi wa Kigali kuva mu Myaka ya za 1980”.

Nyuma yo gusobanurirwa aya Mateka, Ahishakiye Naphtal yasabye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga kurushaho kwigisha Abakinnyi n’abandi gushimangira Ubunyarwanda yo Soko yo guharanira ko hatazongera kubaho Umunyarwanda uvutswa uburenganzira mu gihugu cye.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela wari witabiriye iki gikorwa, yasabye abakiri bato bagize Umubare munini w’abakina umukino wo Koga, kwima amatwi abashaka kubashora mu bikorwa bigamije gusubiza Igihugu mu Mateka mabi cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro byasojwe hashyirwa Indabo ku Mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda basuye uru Rwibutso mu gihe u Rwanda ruri Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusura uru Rwibutso, Abakinnyi berekeje kuri Pisine ya La Palisse mu Irushanwa Ngaruka Mwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi “Genocide Memorial Swimming Championship”.

Ryitabiriwe n’Amakipe 11 agizwe  n’abakinnyi basaga 100 ndetse n’Abahoze bakina Umukino wo Koga

Ni Irushanwa ryakinwe n’Abakinnyi bari mu Kiciro cy’abari munsi y’Imyaka 12, 13-14, 15-17 ndetse n’abafite Imyaka 18 kuzamura.

Boze Inyogo zirimo: Breaststroke, Freestyle, Backstroke, Butterfly na Relay ikinwa mu buryo bw’Amakipe.

Intera ndende yari Metero Ijana (100m), mu ingufi yari Metero Mirongo Itanu (50m).

Uretse abakina nk’ababigize Umwuga, abakanyujijeho nabo bitabiriye iri Rushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri Rushanwa ryakurikiwe na Bwana Ngarambe Rwego, Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Madamu Umulinga Alice, Perezidante w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela, Perezidante w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Ababyeyi n’abandi…

Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ryegukanywe n’Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ikurikirwa n’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, Umwanya wa Gatatu wegukanwa n’Ikipe ya Les Daulphins SC.

Mako Shareks yegukanye iri Rushanwa nyuma yo gukusanya Imidali 21, irimo 10 ya Zahabu, 8 ya Silver n’Itatu ya Bronze.

Cercle Sportif de Karongi yegukanye umwanya wa kabiri n’Imidali 10, irimo 3 ya Zahabu, 3 ya Silver n’Imidali 4 ya Bronze.

Mu gihe Les Daulphins yegukanye umwanya wa gatatu n’Imidali 2, irimo 1 wa Silver n’undi 1 wa Bronze.

Umwaka ushize, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi ni yo yegukanye irushanwa ihigitse andi Icyenda byari bihanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *