Kwibuka30: Hibutswe Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa ibitekerezo bitavuga rumwe na Leta

Abari Abanyamakuru bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe ndetse hanazirikanwa Ubutwari bwabaranze.

Ni mu muhango waraye ubereye ku Kicaro k’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kayitesi, Umuyobozi wa Ibuka, Dr, Gakwenzire Philbert, Umuyobozi wa RBA, Barore Cleophas, Abayobozi b’Ibitangazamakuru, Abanyamakuru, Imiryango y’abari Abanyamakuru n’abandi…

Abibutswe n’abari Abanyamakuru b’icyahoze ari Orinfor (RBA y’ubu), abari abakozi bafasha aba Banyamakuru muri Orinfor ndetse n’abandi bakoreraga Ibitangazamakuru bitandukanye.

Mu buhamya bwe, Dr. Kansayisa Marie Grace, Umwana wa Karambizi Gratie wari Umunyamakuru wa Orinfor, yagize ati:“Umubyeyi wange yakoraga nk’Umunyamakuru wandika, aza kwirukanwa ubwo gutoteza Abanyamakuru bari Abatutsi byafataga umurego”.

Dr. Kansayisa yakomeje avuga ko bagishengurwa no kuba batarabona Umubiri w’Umubyeyi wabo ngo bawushyingure mu cyubahiro, asaba abafite amakuru ko bakomora imitima yabo babereka aho uri.

Ati:“Dushengurwa no kuba tutarashyingura mu cyubahiro Umubyeyi wacu. Mu gihe tutaramubona, turasaba ko twahabwa ikimenyetso njye n’abandi tutarabona Imibiri y’abari Ababyeyi bacu, tukazajya tuhashyira Indabo mu rwego rwo kubunamira”.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas, yavuze ko n’ubwo gukora Itangazamakuru ari Umwuga usaba kwigengesera, ariko hari abawukora neza.

Ati:“Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho, bamwe muri aba twibuka bahuye n’ibigeragezo ariko banga kugamburuzwa”.

“Hari bagenzi babo batatiye Umwuga bishohora mu Bwicanyi no kugambanira bagenzi babo, ariko aba twibuka bazahora batwibutsa iteka ko guharanira gukora Ikiza ari iby’agaciro kandi nta kiguzi umuntu yabinganya”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wari n’Umushyitsi mukuru muri uyu Muhango, yahumurije Imiryango y’abari Abanyamakuru, abizeza ko bari mu gihugu kitazongera na rimwe gutuma abantu bibasirwa kubera uko baremwe.

Ati:“Jenoside yarateguwe kugeza ubwo abayiteguye bagera ku ntego yabo. Ndaba Abanyarwanda kwirinda, kuba maso no gusenyerwa umugizi umwe. Igihugu kizahora kiri maso mu rwego rwo guharanira ineza y’Abanyarwanda”.

Amafoto

Image
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

 

Umuyobozi wa RBA, Barore Cleophas

 

Image
Umuyobozi wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert

 

Image
Mu buhamya yatanze, Dr. Marie Grace Kansayisa, umukobwa wa Karambizi Gratien, wakoreraga ORINFOR, yagarutse ku buhamya bw’uko we na Mama we ndetse n’abana batatu bavukana barokotse nyuma y’uko Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *