Kwibuka30:“Ubudaheranwa bwatumye Igihugu gitsinda ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi” – Dr Bizimana

Imyaka 30 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi Jenoside ifatwa nk’iyakoranywe ubukana kurusha izinda zabaye mu Kinyejana cya 20.

Kuri uyu wa Gatabdatu, nibwo hasojwe Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Rebero.

Uru Rwibutso rushyinguyemo abari Abanyapolitike bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe muri bo bakaba bari Abatutsi, mu gihe abandi bazize ibitekerezo bitavuga rumwe n’abayikoraga.

Mu butumwa yageje ku bitabiriye uyu Muhango, Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yagize ati:“Uyu munsi wibutsa akababaro n’agahinda, ariko unagaragaza ubudaheranwa bwatumye mu myaka 30, u Rwanda rwaratsinze ingaruka za Jenoside, rukaba Igihugu Abanyarwanda bishimiye kubamo, kubera politiki y’ubuyobozi bwiza bwahaye icyizere buri Munyarwanda.

Kwibukira i Rebero tunabihuza no kuzirikana abahakesha ubuzima. Tariki 12 Mata 1994, Ingabo za RPA zafashe Rebero zishobora kurokora abahigwaga bihishe henshi mu Mujyi wa Kigali, zihereye muri St André i Nyamirambo mu ijoro rya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore n’abana bagera kuri 50 banyujijwe Rebero, bajyanwa ku Nteko Ishinga Amategeko kwitabwaho.

Tariki 13 Mata dusoza Icyunamo tuzirikana ubutwari bw’abanyapolitiki banze kwinjira muri Hutu Power yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Harimo abanyapolitiki b’Abatutsi n’ubundi bari kwicwa kubera ubwoko bwabo, n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bagenewe kwicwa, ariko bishwe kubera kurwanya umugambi wa Jenoside, guharanira demokarasi isesuye idaheza Umunyarwanda.

Mu myaka 30 ishize, ni bwo bwa mbere mu mateka, u Rwanda rufite Imitwe ya politiki yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Porogaramu shingiro z’amashyaka yategetse u Rwanda kuva rubonye ubwigenge muri 1962, zubakiye ku irondabwoko rikandamiza Abatutsi.

Perezida Habyarimana yanongeyeho gutonesha Akarere akomokamo, abishyira muri politiki.

Tariki 1 Kanama 1973, Habyarimana yatangaje porogaramu y’imitegekere, ashimangira ko Abatutsi batazarenga 14% mu mashuri no mu kazi.

Tariki 1 Nyakanga 1982, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubwigenge, Habyarimana ashimangira ko politiki y’irondabwoko izakomeza:“Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b’u Rwanda basubiye muri politiki y’uburezi, politiki nshya igamije kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi”.

Tariki 29 Kamena 1983, Kongere ya 4 rusange ya MRND yarabishimangiye.

Tariki 26/2/1966, Perezida Kayibanda yatangaje Iteka ribuza impunzi z’Abanyarwanda kugaruka mu Gihugu, imitungo yabo abategetsi barayigabana.

Tariki 25 Ukwakira 1973, Habyarimana yarabishimangiye.
Tariki 1 Nyakanga 1979, u Rwanda rwakoze isabukuru enye: Imyaka 20 ya “Revolisiyo yo muri 1959”, 17 y’Ubwigenge, 6 ya Repubulika ya Kabiri, 4 ya MRND. Yatangaje ko “Repubulika ya 2 yashubije Abanyarwanda icyubahiro n’amahoro (…) Abakoze kudeta ku wa 5 Nyakanga 1973, bashakaga kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda.”

Izi mvugo nziza, Habyarimana yakundaga kuzikoresha nk’ibinyoma bya politiki.

Gukuraho ubutegetsi bwa PARMEHUTU ntibyashubije Abanyarwanda “icyubahiro n’amahoro” yaba uwari mu Rwanda no mu mahanga.

Kuva 1959, u Rwanda ni cyo Gihugu ku Isi cyibasiye icyiciro cy’abenegihugu bacyo, Abatutsi, barakandamizwa, aho kurwanya Ubukoloni bwabangamiye buri Munyarwanda.

Politiki n’ibikorwa bya PARMEHUTU na MRND byahaga umukoloni agaciro kurusha Umututsi.

Iyo Repuburika ya kabiri izana “kwibumbira hamwe kw’Abanyarwanda”, ntiyari guheza bamwe mu Banyarwanda mu buhunzi.

Tariki 26 Nyakanga 1986 Komite Nyobozi ya MRND yarabyemeje bidasubirwaho:“u Rwanda rufite umutwaro uremereye wo kugira abaturage biyongera ubutitsa, ntawakwirengagiza ko ubwiyongere butubya umurima, ko u Rwanda rudafite umutungo kamere wakomokaho akazi, ntawakwirengagiza imbaraga nke rwifitiye zo kubonera abana barwo amashuri. Kubera izo mpamvu, u Rwanda ntirwakwirarira ngo rwiyemeze kubona abandi bakwiyongeraho bitewe n’itahuka ry’impunzi za kivunge, kubera ibibatunga byaba intandaro y’izindi nkeke.”

Urugamba rwo kubohora Igihugu rwaturutse kuri iyi politiki yo gutoteza no kwica bamwe mu Banyarwanda, politiki yabuzaga umwana kwiga yatsinze, ikabuza umubyeyi akazi abifitiye ubumenyi n’ubushobozi nta cyaha yakoze, imuziza ubwoko cyangwa Akarere avukamo.

Mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, hari Abanyarwanda batinyutse gusaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri Munyarwanda.

Tariki 30/04/1990, Abapadiri 4 ba Nyundo: Augustini NTAGARA, Callixte KALISA, Jean Baptiste HATEGEKA, Fabien RWAKAREKE na Aloys NZARAMBA bandikiye abepiskopi ku karengane kakorwaga n’ubutegetsi, basaba kuzakageza kuri Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II witeguraga gusura u Rwanda muri Nzeri 1990.

Bagize bati:« Politiki y’iringaniza ry’amoko ikorwa na Leta y’u Rwanda ntaho itaniye n’irondabwoko n’ivangura iryo ari ryo ryose. Turemera ko hari igihe iringaniza rishobora kuba ryiza mu gihe imyanya mike ihari isangiwe ku buryo bungana hashingiwe ku bushobozi bw’ abakandida.

Ariko igihe iringaniza risimbuye kwita ku bushobozi nyabwo bw’abantu, rigasimbuzwa gutonesha ubwoko, ntiriba rikiri ryo.

Umuntu aza kwaka akazi, mbere y’uko basuzuma ubushobozi bwe, bakabanza gusuzuma ubwoko bwe cyangwa Akarere akomokamo. Gukora gutyo ni uguha icyicaro akarengane, himikwa abadashoboye, higizwayo abashoboye.

Iyo mikorere ni akarengane kanini haba ku muntu ukorewe iryo hohoterwa, haba no ku Gihugu ubwacyo kuko kigenda kibuzwa guha imyanya abantu bashoboye imirimo.

Imikorere nk’iyo ikwiye kwamaganwa n’umuntu wese wanga ivangura aho riva rikagera.

Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye gushingira ku butabera butavangura.

Politiki iriho mu Gihugu yitwa iringaniza ikwiye kuvaho bidatinze kandi nta mpaka.

Gukomeza gukoresha politiki y’ivangura bitera ibibazo bikomeye kandi bigatuma nta muntu wizera za disikuru ziryoheye umunwa zivugwa ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Igihugu gishaka kubaka ubumwe ntigishobora kubigeraho igihe cyose cyubakiye ku ivangura rishingiye ku bwoko n’Uturere. »

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *