Kwibuka30: Urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rwasabwe kugamburuza abagoreka Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024, ku Rwibutso rw’Akarere ka Kirehe rwubatse mu Mujyi wa Nyakarambi, hari kubera Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu Muhango wabimburiwe n’Umunota wo Kwibuka no kunamira Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yatangiye yihanganisha ndetse anafata mu Mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abafite ababo bashyinguye muri Uri Rwibutso.

Rangira yagize ati:”Mbanje gufata mu Mugongo abarokotse. Ntabwo ibihe nk’ibi biba byoroshye”.

“Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kirehe gakajije Umurego bishyigikiwe n’Ubuyobozi, ku Isonga, Gacumbitsi Sylvestre wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Rusumo”.

“Aha twibukira, hari Ibiro bya Komine, hirya yaho gato hari Supurefegitura ya Kirehe. Abatutsi bahahungiye bizeye kuhakirira, gusa ntabwo ariko byagenze kuko barahiciwe”.

“N’ubwo Ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Abana b’u Rwanda bari Ingabo za RPA/FPR-Inkotanyi, bayobowe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul barayihagaritse”.

Bwana Rangira yasoje agira ati:”Rubyiruko, ni mwebwe mbaraga z’Igihugu kuri ubu. Mukwiriye kwigira ku Mateka y’abitangiye Igihugu bagamije ineza ndetse n’uko cyatera imbere”.

“Mukwiriye kugendera kure uwo ariwe wese washaka kubakoresha agamije gusubiza u Rwanda mu Mateka mabi arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Urwibutso rw’Akarere ka Kirehe rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rwubatse i Nyakarambi mu Mujyi w’aka Karere, mu Murenge wa Kirehe.

Ruruhukiyemo Imibiri y’Abatutsi isaga Ibihumbi Cumi na Bibiri (12,000).

Rwatashywe muri Kamena mu Mwaka w’i 2022, nyuma yo kuvugururwa rukubakwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *