Diporomasi: Perezida wa Madagascar ari i Kigali

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Uru ruzinduko rwa Perezida Andry Rajoelina rukurikiye urwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye mu gihugu cya Madagascar tariki 26 Kamena 2019 aho bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar yari yizihijwe ku nshuro ya 59 bakaba bari abashyitsi bakuru muri ibyo birori.

Igihugu cya Madagascar cyabonye ubwigenge tariki 26 Kamena 1960 kikaba cyari cyarakolonijwe n’u Bufaransa.

Icyo gihe Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Andry Rajoelina avuga ko ari ishema rikomeye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu mu gihe cyizihiza isabukuru y’imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Rajoelina ku butumire yamuhaye ngo yifatanye n’abaturage ba Madagascar, avuga ko ari n’umwanya mwiza wo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda icyo gihe yatangaje ko Perezida wa Madagascar ateganya kuzaza mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.

Iyo migenderanire iri mu rwego rwo kwimakaza umubano w’ibihugu byombi no kunoza umubano mwiza hagati y’abaturage babyo.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibigo bishinzwe iterambere harimo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar, by’umwihariko binyuze muri COMESA n’Isoko Rusange rya Afurika.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagaragaje ko hari n’izindi nzego ibi bihugu byafatanyamo nk’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’umutekano.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rwa Perezida Andry Rajoelina hazashyirwa umukono ku masezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *