Niger: Perezida wahiritswe yasabye USA kumusubiza ku butegetsi

Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi yasabye USA n’Amahanga kumufasha akagaruka ku butegetsi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Ubutegetsi bwubahirije amategeko. Ibi ari kubivuga mu gihe hashize Icyumweru ahiritswe

Ikinyamakuru Washington Post cyashyize hanze ubutumwa bwa Bazoum, cyavuze ko yakibwiye ko yacyandikiye nk’umuntu w’Imbohe.

Kugeza ubu, nyuma y’uko ahiritswe, Igihugu kirimo akaduruvayo

Ku wa kane, w’Icyumweru gishize, abahiritse ubutegetsi batangaje ko abahagarariye Ibihugu by’Ubufaransa, Amerika, Nigeria na Togo batakemewe muri Niger.

Babinyujije kuri Televiziyo ya Leta, batangaje ko akazi kabo ko kuba ba Ambasaderi gahagaritswe.

Abatari bake mu bashigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bumvikanye bavuga ko bashyigikiye ibyifuzo by’Uburusiya ndetse banagaragara bafite Amabendera y’iki gihugu.

Gusa nta kerekana ko Wagner yagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bazoum.

Amerika ivuga ko umuyobozi wa Wagner yavuze ko iri hirikwa ari igikorwa cy’ubutwari.

Iri hirikwa  ry’ubutegetsi ryamaganwe n’amahanga arim ONU, Umuryango w’Uburayi na Amerika.

Niger iri mu Karere ka Afrrika kazwi nka Sahel kugarijwe n’abarwana biyitirira idini rya Islam (Djihadist) kakaba kayobowe n’abakuru b’Igihugu b’Abasirikare.

Niger ikambitsemo abasirikare ba Amerika n’Ubufaransa, ifatwa nk’ifatanya n’ibi bihugu mu kurwanya izi ntagondwa.

Akarere ka Sahel

Ikarata

Umwe mu bashyigikiye Kudeta yagaragaye mu myigaragambyo yambaye Ingofero ifite amabara y’Idarapo ry’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *