Niger: Uwayoboye Kudeta yifatiye mu gahanga abashaka kwivanga mu bitabareba

General Tchiani wayoboye Kudeta yahiritse Perezida watowe, Bazoum, yanenze ibihugu bikomeje gufatira Niger ibihano, avuga ko adatewe ubwoba n’igitutu cy’abifuza gusubiza ubutegetsi Perezida Bazoum.

Yaboneyeho kandi kunenga yivuye inyuma ibihano byafashwe n’umuryango wa ECOWAS, avuga ko binyuranyije n’amategeko ndetse bigaragaza kubura Ubumuntu, bityo ahamagarira abaturage ba Niger kwitegura kurwana ku gihugu cyabo.

Kugeza ubu, ECOWAS yamaze gufatira Niger ibihano birebana n’ubukungu, inavuga ko hazakoreshwa imbaraga za Gisirikare nibiramuka bigeze tariki ya 06 kanama 2023 Perezida Bazoum adasubiye ku ubutegetsi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ECOWAS yohereje itsinda riyobowe n’uwahoze ari umuyobozi muri Nigeria, Abubakar Abdulsalami, kugira ngo ajye kugirana ibiganiro n’igisirikare cyigaruriye ubutegetsi.

Gen. Tchiani uri ku ntebe ya Perezida muri Niger, avuga ko yanaganza ibyo bihano byose biri gufatirwa Niger no kwemera ibikangisho ibyo aribyo byose n’aho byaba byaba biturutse hose, twanze uwariwe wese wakwivanga mu bibazo bya Niger.

Ati:”Ku bw’ibyo rero turahamagarira Abaturage ba Niger gutsinda abobose bashaka gushyira ibibazo bitavugwa ku baturage bacu no guhungabanya umudendezo wacu”.

Tariki ya 02/08/2023 , mu gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe Niger, Nigeria yahagaritse umuriro w’amashanyarazi yarahuriraga Niger, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru gikorera muri Qatar AlJazeera News.

Niger ibarwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika bikennye, kuko ubusanzwe n’umuriro ikoresha ku kigero cya 70% uturuka hanze yayo.

Mu rwego rwo gukomeza kongera igitutu ku gisirikare cyafashwe ubutegetsi muri iki gihugu, Banki y’Isi yatangaje ko ibaye ihagaritse inkunga yaherezaga iki gihugu, kugeza igihe izatangira irindi tangazo.

Umuyobozi mukuru w’igisirikare muri Niger akaba n’umuyobozi w’abagaba b’Ingabo mu bihugu bigize ECOWAS, Gen. Christopher Musa yagize ati:”Icyemezo cyacu kiratanga ubutumwa bukomeye ko twiyemeje gushyigikira Demokarasi no kuba tutihanganira ihinduka ry’ubutegetsi rinyuranyije n’itegekonshinga ndetse bigaragaza n’ubwitange bwacu mu guharanira amahoro mu Karere”.

N’ubwo ECOWAS yafatiye Niger ibyo bihano, hari ibihugu byagaragaje ko bishyigikiye ubutegetsi bwakozwe Kudeta.

Ibi bihugu birimo Mali na Burknafaso, byavuze ko ibikorwa bya gisirikare byaturuka mu mahanga byerekera muri Niger, babifata nk’aho nabo ari Intambara bashojweho.

Umwe mu basirikare bakuru bahiritse ubutegetsi, Gen. Salifou Mody, tariki ya 02/08/2023, ari kumwe n’itsinda rya bamwe mu basirikare bakuru berekeje i Bamako ku murwa mukuru wa Mali.

Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’iki gihugu, yavuze ko imikoranire myiza hagati ya Mali na Niger ikenewe cyane .

Ibihugu bitandukanye birimo; Ubufaransa, Ubutariyani, Umuryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi na Leta nzunze ubumwe za Amerika, byatangiye guhungisha Abaturage babyo basanzwe batuye muri Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *