Ntibisanzwe! Ku myaka 87 yarwanyije umujura anamuha amafunguro y’Ubugwari

Igihe umugizi wa nabi yiraraga mu nzu ya Marjorie Perkins, umukecuru w’imyaka 87 uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ashobora kuba yaribwiraga ko umukecuru nk’uwo atashobora kumurwanya.

Uyu mukecuru wahoze ari umwarimu wo mu mashuri abanza mu gihe cy’imyaka 35, yabwiye BBC ati: “Icyo ni cyo cyari igice kibi cyane – kubyuka nijoro ukabona uyu mugabo aguhagaze hejuru”.

Uwo mujura ukiri urubyiruko, ubwo yiraraga mu nzu ye iri mu mujyi wa Brunswick, muri leta ya Maine muri Amerika, yaramubwiye ati: “Ngiye kugucyeba [kugukata]”.

N’ubwo yagize ubwoba bwinshi, umukecuru Perkins yahise yirwanaho.

Uwo muhungu w’imyaka 17 ucyekwa, yarezwe kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashaka kwiba, gukangisha kugirira nabi, kwibasira umuntu no kunywa igisindisha (liquor/liqueur) kandi atagejeje imyaka y’ubukure, ndetse ubu afungiye mu kigo gifungirwamo urubyiruko.

Perkins yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru agira ati: “Natekereje ko nari ngiye gucyebwa.

“[Nari] Ngiye gutera umugeri. Rero nasimbukiye mu nkweto zanjye mu buryo bwihuse cyane bushoboka”.

Yakoresheje intebe y’inyegamo yari iri iruhande rw’igitanda cye kugira ngo yirwaneho ubwo uwo muhungu yazaga amusatira.

Uwo muhungu yamukubitse ingumi ku itama no mu gahanga, akomeza no kumuhonda ku rukuta.

Perkins avuga ko nubwo aho atuye ari ahantu hatuje, inzu ye iri mu masangano y’imihanda aho abantu bakunze kuba banyuranamo, rero yavugiye mu idirishya mu ijwi riranguruye atabaza.

Umujyi atuyemo utuwe n’abantu bagera hafi ku 21,000.

Uyu mukecuru avuga ko “twamaze igihe turwanisha intebe”, mbere yuko uwo muhungu “ananirwa akerekeza mu gikoni”.

Perkins agira ati: “Nakomeje kumusaba gusohoka”.

Nuko ako kanya “asa nk’ucitse intege”, avuga ko “ashonje cyane”.

Ubwo uwo mukecuru yabwiraga uwo muhungu ko ari uwo gufashwa, uyu muhungu yagize ati: “Mbere narafashijwe ariko nta kinini byamariye”.

Nuko Perkins amuha agasanduku karimo ibisuguti (biscuits) hamwe n’amavuta y’ubunyobwa ndetse n’ubuki, n’ibiryo birimo intungamubiri za poroteyine hamwe n’imbuto ebyiri zijya kumera nk’amacunga, zitwa ‘mandarine’.

Perkins yagize ati: “Nta na kimwe yakozeho muri ibyo – yariye igisuguti kimwe”.

Igihe yari arimo kurya, Perkins yamahagaye nimero 911 y’ubutabazi bwihuse akoresheje telefone ye ya kera yo mu nzu.

Uwo muhungu yarahunze, anyuze mu muryango wo ku irembo.

Ubwo polisi yari igeze ku rugo rwa Perkins, abapolisi bamubwiye ko hari umuhungu uri mu kigero cyo munsi y’imyaka 20 bamaze gufata.

Imbwa ya polisi ihunahuna ishaka abacyekwaho ibyaha, yamusanze mu muhanda uri hafi aho, aho nyirakuru aba.

Imiryango yose n’amadirishya by’inzu ye yimukanwa byari bifunze, ariko batahuye ko uwo muhungu yashoboye kwinjira muri iyo nzu anyuze iruhande rw’idirishya ahari icyuma cyongera umwuka uhehereye mu nzu.

Mu gushyamirana, uwo muhungu yabwiye Perkins ko yari yarakase ibyatsi byo ku ibaraza rye “kera”.

Perkins yavuze ko yibutse “umuhungu muto waje hano” nko mu myaka umunani ishize.

Mu kindi kintu gitangaje, Perkins yari arimo kurya muri resitora nyuma yuko ibyo bibaye, nuko umugore ukora muri resitora araza aramwegera aramubwira ati: “Nzi uwo muhungu, wagukoreye ibi – ni umwisengeneza wanjye”.

Nkuko uwo mugore ukora muri resitora yabivuze, uwo muhungu yari yarakoze ibyaha nk’ibyo mbere.

Kuva yakwirara muri iyo nzu, uwo mukecuru yabonye ubufasha bwinshi bw’abaturanyi be, abo babyinana, ndetse yongeye guhura n’abavandimwe be bari bamaze imyaka 50 batavugana.

Inkuru ye yanavuzweho n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga.

Perkins yatangajwe n’ukuntu abantu bashishikajwe n’inkuru ye mu gihe hari ibindi bintu byinshi birimo kubaho ku isi.

Ariko yagize ati: “Ntekereza ko hari icyizere cyangwa icyiza izana.

“Abantu benshi baratangaye cyane kubera ukuntu nagize ubutwari bwo gufata intebe nkamwigizayo nirwanaho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *