Gahanga: Yangiwe n’Umugore we gutera Akabariro arahukana

Mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugabo wazinze utwe agahitamo kwigendera agasiga umugore we n’umwana nyuma yo kwangirwa gutera akabariro.

Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki ya 04/08/2023, aho uwahukanye yavugaga ko ajyanywe n’uko amaze icyumweru asaba umugore we gutera akabariro akamwangira.

Aganira na Televiziyo BTN, yavuze ko n’ubundi yangirwaga gutera akabariro agahitamo kurwana, gusa nyuma yo gufungirwa azizwa kwihanira yahisemo kuzinga utwe.

Ati:”Nafashe umwanzuro wo kwigendera mu rwego rwo kwanga kuzongera kurambura ukoboko ku mugore wange mukubita kuko mukunda nk’uwambyariye. Nzinze imyenda yanjye n’aka kagare kanjye n’ubwo gashaje nzagakoresha. Ndashaka ahandi njya kwibera mubise kuko ntabwo nakwihanganira kuzajya ntongana n’umuntu dupfa ikibazo tutakabaye dupfa”.

Mu baturage bari hafi aho ibyo biba bamushimiye umwanzuro mwiza yafashe, bavuga ko aho kwirwanirira ngo abe yanakora ibidakwiye birimo no kwicara, icyiza ari uko yabikoze ahitamo kwishingira.

Aba baturage kandi basabye abagore bubatse Ingo kujya bafata umwanya bakongera gutekereza neza kubijyanye n’uburinganire kuko hari n’ababitwara nabi bigatuma barengera.

Basabye kandi ubuyobozi nabwo kujya bushishoza mu bibazo nk’ibi hatagize ubirenganiramo kuko hari ubwo usanga impande zombi zitiwaweho.

Ibi ngo bikaba biri mu mpamvu zituma abagore bahora biyumvamo ko iteka umugabo ahora ari mu makosa ntibashake kwerekana nabo ubwabo aho bitwaye nabi.

Televiziyo BTN yavuze ko yashake kuvugisha uyu mugore ntayagira icyo atangaza ndetse n’Umuyobozi w’Akagali biba bityo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *