Cinema: Ishimwe Sandra “Nadia” yasezeye muri City Maid

Ishimwe Sandra wamamaye nka Nadia muri Filime y’uruhererekane izwi nka ’City Maid’ itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu buri wa Kane wa buri Cyumweru yasezeye muri iyi Filime.

Nyuma yo kuyisezeramo, bamwe mu bakunzi bayo batangaje ko batazongera kuyireba.

Mu itangazo Nadia yashyize hanze, yavuze ko guhera muri Season ya 29, atazongera kuyigaragaramo kubera ko hari ibyo atumvikanye na Zacu Entertainment iyitegura.

Ati:“Mbandikiye mbasangiza inkuru y’isozwa ry’urugendo rwanjye muri Filime y’uruhererekane izwi nka “City Maid” aho mwamenye nka Nadia”.

Yakomeje agira ati:“Guhera muri Season ya 29, Nadia mwakunze muri benshi ntazongera kuyigaragaramo ku bw’impamvu tutumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment”.

Bamwe mu bakunzi b’iyi Filime baganiriye na THEUPDATE, batangaje ko bababajwe n’igenda rya Nadia, kuko benshi bayirebaga ari we mukinnyi ukunzwe n’abatari bacye.

Nadia wakinaga ari umwana wa Mama Nick, yatangiye ari Umukobwa uba hanze y’u Rwanda abana n’Umuvandimwe wa Diane na Nick wakundanaga n’umukozi wo mu Rugo Nikuze, (bose ntibakigaragara muri iyi Filime).

Sandra wari umaze kwigarurira Imitima y’Abanyarwanda, amaze imyaka irenga 10 atangiye Umwuga wa Cinema, ariko yamenyekanye cyane muri City Maid nka Nadia.

Nyuma y’iri sezera, yavuze ko hari byinshi ahishiye abakunzi be, bityo abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rushya agiye gutangira.

Ishimwe Sandra “Nadia” yamaze gusezera muri Filime yari yakunzwemo n’Abanyarwanda izwi nka City Maid

 

Ibaruwa isezera muri City Maid yayinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *