The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella (Amafoto)

Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasabye anakwa umugore we Uwicyeza Pamella mu birori bibereye ijisho.

Ni umuhango wabereye kuri Jalia Hall & Garden i Rusororo , witabirwa n’ibyamamare bikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda

The Ben yaririmbiye umugore we maze Masamba Intore aratungurana araza aramufasha ni mu gihe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatunguranye akaririmbira abageni.

Benshi mu babutashye batunguwe no kutabona umuhanzi Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amakuru avuga ko azaba ahari mu birori byo gushyingirwa bizaba tariki ya 23 Ukuboza 2023.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *