Mercato – Rwanda: Peter Agbelvor mu Muryango winjira muri Rayon Sports FC

Rayon Sports FC iri mu biganiro na Rutahizamu w’Umunya-Gahana, Peter Agbelvor ukinira Musanze FC usigaje amezi atandatu ngo amasezerano ye arangire.

Ibiganiro birakomeje hagati ya Rayon Sports na Peter Agbelvor w’imyaka 22 watsinze ibitego birindwi umwaka ushize, aho mu masezerano y’uyu musore n’Ikipe ye harimo ko mu gihe akiri umukinnyi wa Musanze FC, ikipe iyo ari yo yose yamwifuza igomba kwishyura miliyoni 10 Frw, ikiyumvikanira n’umukinnyi.

Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje iyi nkuru, cyavuze ko ubwo Rayon Sports yaganiraga n’uyu mukinnyi yayisabye ko yamwishyura miliyoni 10 n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw mu myaka ibiri. Bisobanuye ko yamutangaho miliyoni 20 Frw mu mezi atandatu y’amazerano asigaje.

Icyo batarumvikana kugeza ubu ni ingano y’amazerano. Rayon Sports irifuza ko yabasinyira umwaka w’imikino, agakina igice cya kabiri gisigaye ngo Shampiyona irangire ndetse n’igice kibanza cya Shampiyona y’umwaka utaha, mu gihe uyu rutahizamu we yifuza gukina amezi atandatu gusa asigaye ngo iyi Shampiyona irangire.

Ba rutahizamu ba Rayon Sports yaba Abanya-Uganda, Musa Esenu, Charles Baale, Rudasingwa Prince na Eid Mugadam Abakar Mugadam utazayigarukamo ntibatanze umusaruro wifuzaga n’Ubuyobozi ndetse n’abafana muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi byatumye Rayon Sports isinyisha Rutahizamu w’Umunya-Guinnea, Alsény Camara Agogo izajya yishyura ibihumbi 800 Frw ku kwezi, uzatangira gukina mu gice cya kabiri cya Shampiyona.

Gikundiro yinjije ibitego 22 mu gice kibanza cya Shampiyona yinjizwa 12 igisoza izigamye ibitego 10.

Biteganyijwe ko uhagarariye inyungu za Peter Agbelvor mu mupira w’amaguru azagera i Musanze tariki 23 Ukuboza 2023 avuye muri Ghana, ari na we uzafata umwanzuro wa nyuma ku hazaza h’uyu Rutahizamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *