Triathlon: Iradukunda Eric yegukanye Shampiyona yakiniwe i Karongi (Amafoto)


image_pdfimage_print

Iradukunda Eric ukinira Ikipe ya Karongi Sports Club yegukanye Shampiyona yakiniwe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yegukanye iyi Shampiyona arushije mugenzi we basangiye Ikipe, Hategekimana Timamu, Amasegonda 38.

Iradukunda yakoresheje Isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 8, mu gihe Hategekimana yamuguye mu Ntege akoresheje Isaha imwe, Iminota 32 n’amasegonda 40.

Umwanya wa Gatatu wegukanywe na Dusabe Claude w’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, akoresheje Isaha imwe, Iminota 34 n’amasegonda 54.

Mu Kiciro cy’abakinnyi bakina bafatanyije “Team Relay”, iyi Shampiyona yegukanywe  n’Ikipe yari igizwe na Ishimwe Claudette, Ruhumuriza Aimé na Bigoreyiki Eliezel.

Bakoresheje Isaha imwe, Iminota 30 n’amasegonda 46.

Bakurikiwe n’Ikipe yari igizwe na Nyirabyenda Neema wari ufatanyije na Tuyisenge Samuel, bakoresheje Isaha imwe, iminota 36 n’amasegonda 25.

Umwanya wa Gatatu wegukanywe n’Ikipe yari igizwe na Uwajeneza Fiston afatanyije na Iyonasenze Alpha, bakoresheje Isaha imwe, iminota 37 n’amasegonda 42.

Iyi Shampiyona yakinwe mu rwego rw’Intera Ngufi “Sprint”, yareshyaga na Metero 750 ku barushanyijwe mu Koga mu Mazi y’Ikiyaga cya Kivu, Kilometero 20 abakinnyi basiganwa ku Igare na Kilometero 5 abakinnyi barushanwa gusiganwa ku Maguru.

Iyi Shampiyona yakiniwe i Karongi, wari Umunsi wa Gatatu ku ngengabihe y’Amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda mu Mwaka w’i 2023/24.

Umunsi wa Mbere wakiniwe mu Karere ka Gicumbi muri Kanama, wegukanwa na Dusenge Germain.

Umunsi wa Kabiri wakiniwe mu Mujyi wa Kigali mu Gushyingo, wegukanwa na Gatete Vital.

Nyuma y’iyi Shampiyona yakiniwe i Karongi, abakinnyi bahawe akaruhuko k’Iminsi mikuru isoza Umwaka w’i 2023 n’itangira uw’i 2024, bikaba biteganyijwe ko bazagaruka mu Marushanwa muri Gashyantare y’i 2024 bakomereza mu Karere ka Rubavu.

Mu butumwa yageneye abitabiriye iri Rushanwa, Bwana Ukurikiyeyezu Emmanuel, umuyobozi w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Karongi wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yashimiye Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda n’Umuyobozi waryo Bwana Mbaraga Alexis bahisemo gukinira Umunsi wa Gatatu muri aka Karere.

Ati:”Mu izina ry’abaturage b’Akarere kacu, dushimiye tubikuye mu Mutima abateguye iri Rushanwa kandi turabizeza ibishoboka byose ngo rishinge Imizi muri aka Karere”.

Bwana Ukurikiyeyezu, yaboneyeho kwibutsa abitariye iyi Shampiyona by’umwihariko abakiri bato, kubyaza Umusaruro aya mahirwe, kuko binyuze muri iyi Siporo bakwiteza imbere.

Ati:”Aya mahirwe ntabwo mukwiriye kuyatera Inyoni. By’umwihariko Abakinnyi bo muri aka Karere mwitwaye neza uyu munsi, mukwiriye gukomerezaho mukesa imihigo imbere mu gihugu no ku rwego Mpuzamahanga”.

Bwana Mbaraga Alexis, Perezida wa Triathlon mu Rwanda, yasabye abakinnyi gukomeza Imyitozo n’ubwo bagiye mu Biruhuko, kuko amarushanwa abategereje mu bihe biri imbere ari menshi kandi bagomba kuyitwaramo neza.

Yaboneyeho gushimira abafatanyije Urugendo n’Ishyirahamwe rya Triathlon muri uyu Mwaka turi kugana ku musozo, yizeza ko Umwaka utaha ibyiza ari byinshi kandi bizaba byiganjemo amarushanwa y’imbere my gihugu no ku rwego Mpuzamahanga.

Imbere mu gihugu, biteganyijwe ko iyi Shampiyona izerekeza mu nshuro ya mbere mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi, mu gihe ku rwego Mpuzamahanga hari amarushanwa arimo na Ironman 70.3 RUBAVU iteganyijwe muri Kanama y’i 2024.

Amafoto

May be an image of 6 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 11 people and text

May be an image of 3 people and text that says "ERATION RWA DAISE DE TRIATHL NGI TRIATH' NAT PIONSHIP triath:n 023 UNLO Sa Live w KARON m ence NDA EXCH ENERGY DRINI -dRw wandaTri 1 2"

May be an image of 2 people, bicycle and text that says "RWANDA2 triath UNLOCK THE ENERGY KARONGI FEDERATION RWANDA DE TRIATHLON KARONGI TRIATHLON NATIONAL CHAMP Manhk 025 EXCHANGE Live with confidence Sanlam Repubulikay Rwanda iburer Akarere Karongi Live KARONGI nlam h confidence ENERGYDRINK NON DRINK AL D www.rw ndat! org RSE RWANDA STOCK EXCHANGE hlonFedRw f @Rwand"

May be an image of 8 people and text

May be an image of 14 people, jet ski, sailing boat, kayak and text

 

May be an image of 6 people, bicycle and text

May be an image of 5 people, bicycle and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 3 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 8 people, road and text

May be an image of 9 people, road and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 8 people and boat


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *