Karate – Shotokan: Sensei Mbarushimana yagizwe Umutoza Mpuzamahanga

Sensei Mbarushimana Eric, yatsinze Ikizamini cyo gutoza Umukino wa Karate Shotokan ku rwego Mpuzamahanga, nyuma yo guhiga abandi Batoza Batatu (3) bagikoranye.

Nyuma yo gutsinda Ikizamani cy’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi, Mbarushimana usanzwe ari Umwarimu mukuru wa Okapi Martial Arts Academy, kuri ubu n’Umutoza w’uyu mukino ufite ubushobozi bwo kuwutoza aho ariho hose ku Isi.

Uretse gutsinda Ikizamini cyo kuba Umutoza wa Karate Shotokan ku rwego Mpuzamahanga, Sensei Mbarushimana yanatsinze Ikizamini cya Dan ya 5.

Sensei Mbarushimana ageze kuri iyi ntera ayisangaho Sensei Nduwamungu Jean Vianney wayigezeho mu Mwaka ushize.

Nyuma yo kugera kuri uru rwego, u Rwanda rugize abatoza b’Intyoza bafite ubushobozi bwo kuzamura urwego rw’uyu mukino imbere mu gihugu.

Sensei Mbarushimana yageze ku rwego rwo kuba Umutoza Mpuzamahanga wa Karate Shotokan nyuma yo kwitabira amahugurwa ari kubera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, yitabiriwe n’abasaga 200.

Ikizamini cyo kuzamurwa kuri Dan ya 5, cyatozwe n’Abatoza 3 barimo na Sensei Mbarushimana, muri 15 bashakaga kugikora.

Gukora Ikizamani cyo kuzamurwa kuri Dan ya 5, hashingiwe ku bushakashatsi aba Batoza bakoze.

Nyuma yo gutsinda iki Kizamini no kugirwa Umutoza wo ku rwego Mpuzamahanga, Sensei Mbarushimana yagize ati:“Gukora Ikizamini kikwemerera kuzamurwa kuri Dan ya 5 ndetse no kuba Umutoza wo ku rwego Mpuzamahanga, bishingira ku Bushakashatsi Umuntu aba yarakoze ku Mukino wa Karate”.

Yunzemo ati:“Nyuma yo gukora ubu Bushakashatsi, utanga Igitabo gikubiyemo ibyo wakoze, hakarebwa niba uri ku rwego rwo gushyirwa kuri iyi ntera. Iyi niyo mpamvu ikizamini cyakozwe na Mbarwa, kuko abandi ntabwo Ubushakashatsi bakoze bwemewe”.

Yakomeje agira ati:“Kuzamurwa mu Ntera byanshimishije. Njye na mugenzi wange watsinze Ikizamini nk’iki Umwaka ushize, bizadufasha kuzamura urwego rw’Umukino wa Karate Shotokan imbere mu gihugu”.

“Kimwe mu byo tuzibandaho, tuzitsa ku gutegura abandi Batoza bashobora gutsinda Ikizamini nk’icyo twatsinze, mu Mahugurwa ateganyijwe mu Mwaka utaha”.

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate ya Shotokan (International Shotokan Karate Federation), itegura iki Kizamini hagamijwe kongerera Ubumenyi Abatoza batandukanye bo mu bihugu byo ku Isi bitandukanye.

Umwaka utaha, Amahugurwa nk’aya azabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Philadelphia no mu Bwongereza mu Mujyi wa Londre/London.

Kugeza ubu, Nduwamungu Jean Vianney niwe muyobozi wa ISKF (International Shotokan Karate Federation) mu Rwanda.

Umukino wa Karate Shotokan, ufite Inkomoko mu gihugu cy’Ubuyapani.

Amafoto

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text that says "0於 INTERNATIONAL FEDERATION TE 国際 크 肌手連 .A.L 手連 Internati ኢቺ JUH JUHFICA H ite Federa FI CA"

May be an image of 2 people and people performing martial arts

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and suitcase

Sensei Mbarushimana Eric, yatsinze Ikizamini cyo gutoza Umukino wa Karate Shotokan ku rwego Mpuzamahanga

 

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people performing martial arts

Sensei Nduwamungu Jean Vianney.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *