Rwanda: Ishyaka rya PDI ryavuze ko rizashyigira Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Matora ya Perezida wa Repubulika

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI ryatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Byatangarijwe na Perezida waryo, Sheikh Musa Fazil Harelimana, mu Nama y’Inteko Nkuru y’Ishyaka PDI, yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024.

Ni inama yitabiriwe n’abayoboke b’iri shyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu aho baturutse mu turere twose.

Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko impamvu bahisemo kongera gushyigikira Perezida Kagame ari uko basanze afite impano kandi hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda bifuza ko yakomeza kubarangaza imbere mu iterambere.

Yagize ati:”Twasanze afite impano yihariye twese tudafite.”

PDI yavuze ko mu matora y’abadepite iziyamamaza ku giti cyayo,kubera ko ari ishyaka rimaze kugira ubushobozi bwo kubikora.

Sheikh Musa Fazil Harelimana ati:“Tumaze gukura ntituziyamamaza tunyuze mu Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politike kandi turizera ko bitazahungabanya moteri y’igihugu cyacu.”

Ishyaka PDI rije ryiyongera ku yandi mashyaka yatangaje ko azashyigikirs Umukandida wa RPF, arimo PL, PSD n’ayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *