Itike y’Igikombe cy’Isi: Indwanyi za Zimbabwe zahagamye Kagoma za Nijeriya

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ‘The Warriors’ cyangwa Indwanyi, yahagamye Kagoma ‘Super Eagles’ za Nijeriya mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 wakiniwe kuri Sitade Huye kuri iki Cyumweru.

Hari mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya Gatatu, amakipe yombi akaba yaguye miswi y’Igitego 1-1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda.

Indwanyi za Zimbabwe zitangiye zikina neza zihanahana umupira, ari nako babura amahirwe Imbere y’izamu.

Ni mugihe ikipe ya Kagoma ya Nigeria yarwanaga no gusubizayo imipira byihuta ngo idatsindwa ibitego mu minota ya mbere.

Ku munota wa 26′ w’igice cya mbere ku ikosa ryakorewe umukinnyi wa Zimbabwe inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Knowledge Walter MUSONA yateye neza umupira w’umuterekano (Free Kick)  winjira mu izamu nta muntu uwukozeho, igitego cya mbere kiba kiranyoye.

Uyu musaruro ni nawo warangije igice cya mbere, abakurikiye uyu mukino bagwa mu kantu.

Igice cya kabiri kigitangira, Umutoza wa Nigeria yinjije mu Kibuga abakinnyi 2, Kelechi Promise Iheanacho na Victor Okoh Boniface.

Bakigera mu kibuga, Umukino wahise uhindura isura, Ikibuga gicurimira ku Ndwanyi za Zimbabwe.

Izi Ndwanyi zarwanaga no kurinda izamu no kurwana ku gitego batsinze hakiri kare.

Ibi byakomeje guha amahirwe Kagoma, zikomeza kotsa Igitutu mu Izamu, ku munota wa 65′ Kehechi Promise IHEANACHO, arekurira Ishoti rikomeye mu Izamu ari inyuma y’Urubuga rw’Amahina, Igitego kiba kinyoye gityo.

Nyuma y’iki gitego, Amakipe yombi yakomeje gushakisha iyatsinda Igitego k’intsinzi, gusa ba myugariro bakaba ibamba.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Abatoza ku mpande zombi bagerageje gukora impinduka zigamije kwegukana intsinzi, gusa ibi ntacyo byatanze.

Habura amasegonda ngo Umukino urangire, Zimbabwe yabonye amahirwe yo gutsinda Igitego k’intsinzi ariko iyatera Inyoni.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Zimbabwe, Brito yashimiye abakinnyi be, anatangaza ko bakoze ibyo yari yabasabye.

Kuri ubu, Afurika y’Epfo iyoboye iri tsinda n’amanota 3, ibikesha gutsinda Benin 2-1, ikurikiwe na Zimbabwe na Nigeria zifite amanota 2, mu gihe u Rwanda na Lesotho zifite inota 1.

Abakinnyi bitabajwe hagati y’impade zombi

Zimbabwe: Donovan, Mbeba, Hadebe, Takwara, Zemura, Nakamba, Rinomhota, Munetsi, Kadewere, Dube and Musona.

Super Eagles: Uzoho, Aina, Onyemaechi, Ajayi, Bassey, Onyeka, Arino, Iwobo, Tella, Moffi and Simon.

Kuri uyu wa Kabiri, muri iri tsinda hateganyijwe umukino w’imbaturamugabo n’bundi uzabera kuri iyi Sitade ya Huye, uzahuza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse n’iya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana saa 15:00 z’Igicamunsi.

Amafoto

Indwanyi za Zimbabwe zari zakiriye Kagoma za Nijeriya kuri Sitade Huye

 

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof Charity Manyeruke yishimanye n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye barimo Kapiteni Nakamba na Munetsi.

 

Kagoma zari zakoze ku nkorokora zazo ariko biba iby’ubusa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *