Zari yirukanye mu Rugo abana yabyaranye na Nyakwigendera Ssemwanga

Rwiyemezamirimo w’Umugandekazi, Zarinah Hassan uzwi nka Zari Hassan cyangwa Zari the Boss Lady, yatangaje ko abahungu be batatu yabyaranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwanga, bakuze bihagije bityo ko bakwiriye kujya kwibana.

Uretse ibi kandi, yunzemo ko basigaye bashwana na we ku bintu bitari ngombwa mu Rugo.

Uyu mubyeyi w’abana batanu abona igihe kigeze ngo aba bahungu be, bimuke kuko bafite amazu n’amamodoka se, Ivan Ssemwanga yabasigiye ubwo yitabaga Imana muri 2017.

Ni nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho bashwanira aho guparika imodoka iwe mu rugo, abasaba gukuraho izabo agashyiramo iye.

Ati:“Turacyashwanira aho guparika Imodoka iwanjye, abahungu banjye bazimuka umwaka utaha. Bafite Inzu n’Imodoka, bakeneye kugenda, bakeneye kugenda, ndakeka umwaka utaha byose bizakemuka”.

Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga.

Zari na Ssemwanga basezeranye mu Mwaka w’i 2001, ariko baza gutandukana mu 2013, mu gihe Ssemwanga yitabye Imana mu 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *