Rusizi: Birakekwa ko yakubiswe n’Inkuba nyuma y’Urupfu rw’amayobera

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe ahazwi nko ku Gaturika mu Mujyi rwagati wa Rusizi, ejo humvikanye Inkuru yaciye Igikuba.

Iyi nkuru n’iy’Umugabo wavuye mu Mwuka w’Abazima bikekwa ko yahitanywe n’Inkuba.

Ni nyuma y’uko ku wa Kane muri aka Karere haguye Imvura idasanzwe yungikanyaga n’Inkuba z’urutavanaho.

Uyu witabye Imana ni Bigirimana Pascal w’Imyaka 45, wasanzwe yapfiriye mu Nzu yabagamo hafi y’Ishyamba yabarizagamo Imbaho mu Murenge wa Gihundwe, Akagali ka Shagasha, Umudugudu wa Shagasha.

Uyu Nyakwigendera yakomokaga mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karengera, Akagali ka Gashashi, Umudugudu wa Mwiyando.

Umwe mu bari inshuti za hafi za Nyakwigendera, batangaje ko aya makuru bayabwiwe n’uwagiye kumureba aho yabaga ubwo iyi Mvura yari ihise, agasaga yashizemo Umwuka.

Uyu bari bafitanye Akazi ko kubaza, yahise ahuruza abari aho hafi ngo barebe niba yaba akiri muzima, bamugezeho basanga yumye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yahamije iby’aya makuru agira ati:“Nibyo koko Bigirimana Pascal yapfuye. Urupfu rwe rwamenyekanye mu Masaha ya saa Kumi n’Ebyiri za Mugitondo. Yasanzwe mu Nzu yabanagamo na bagenzi be yashizemo Umwuka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *