Athlétisme: Kigali Peace Marathon 2023 iri gukomanga, menya Abakinnyi bo guhangwa Amaso ku ruhande rw’u Rwanda

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro rya Kigali “Kigali International Peace Marathon” rikinwe, abasaga 3000 bategerejwe kuzaryitabira, mu gihe rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023.

Muri aba abakinnyi, harimo abakinnyi mpuzamahanga ndetse n’ab’imbere mu gihugu.

Abakinnyi 20 b’Abanyarwanda kuri ubu bari mu mwiherero mu Karere ka Gicumbi aho bamaze hafi Ibyumweru bitatu (3) bakora imyitozo y’injyanamuntu mu kwitegura iri rushanwa.

Muri iyi nkuru, THEUPDATE yabateguriye abakinnyi bo guhangwa amaso ku ruhande rw’u Rwanda.

  • Adeline Musabyeyezu, Imyaka 25, akinira APR AC

The New Times

Musabyimana uzitabira iri rushanwa mu bakinnyi bakina kimwe cya kabiri cya Marato (Half-Marathon), ari mu bahanzwe amaso. Umwaka ushize, yegukanye Umudali wa Zahabu muri iyi ntera.

Yegukanye iri rushanwa akoresheje 1h14’09”, akaba yararushije amasegonda 11 Umurundikazi Elevanie Nimbona wakoresheje (1h14’20”), mu gihe Umunyakenyakazi Doris Jepkoech yegukanye umwanya wa gatatu (3).

  • Martha Yankurije, afite Imyaka 28, akinira Nyamasheke AC
The New Times

 

Ku myaka 28 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi begukanye Umudali wa Zahabu muri iyi mikino mu myaka ishize, akaba anitezwe kuri iki Cyumweru.

Mu 2021, yabaye umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda begukanye Imidali ya Zahabu muri iyi mikino mu ntera ya 1/2 cya Marato.

Kwegukana uyu Mudali, byahise binamuhesha amahirwe yo kwitabira imikino Olempike yakiniwe mu Buyapani mu Mujyi wa Tokyo.

https://theupdate.co.rw/athletisme-marato-mpuzamahanga-ya-kigali-irabura-iminsi-16-igakinwa-ku-nshuro-ya-14-ibyingenzi-wayimenyaho/

Ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite ubunararibonye mu bakinnyi basiganwa intera ndende.

Yatangiye kwigaragaza mu Mwaka w’i 2014 ubwo yakinaga n’ubundi mu ikipe ya Nyamasheke AC.

Muri uyu Mwaka, yitabiriye iri rushanwa, asoreza ku mwanya wa Cumi na Gatanu (15).

Mu 2015, yerekanye ko amaze kuzamura urwego muri iyi mikino, aha yasoreje ku mwanya wa Karindwi (7) mu ntera ya 1/2 cya Marato.

Abikesha imbaraga akoresha muri iyi mikino, yakoreye imyitozo mu Bihugu birimo Ubuyapani aho yamaze Ibyumweru bitari bike, yitegura imikino ny’Afurika yakiniwe mu gihugu cya Maroke mu 2019.

  • Robert Kajuga, afiye Imyaka 38, akinira Mountain Club
The New Times

 

Ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike, akaba yarakinnwe iyo mu 2012 yabereye i London/Londre mu Bwongereza.

Ku myaka 38, yakinnye imikino itandukanye yo ku rwego rw’Afurika ndetse na Shampiyona y’Isi ya Cross Country.

Nyuma yo kwitabira imikino Olempika y’i 2012 aho yasoreje ku mwanya wa 14, yatangiye gukina imikino yo ku ntera ndende ikinirwa mu Muhanda (Road Race).

Muri uyu Mwaka, yegukanye irushanwa rya 20 Km de Kigali.

https://theupdate.co.rw/ibihembo-bihabwa-abegukanye-kigali-peace-marathon-byakubwe-gatanu/

Umwaka ushize, yegukanye Umudali wa (3) Bronze muri 1/2 cya Marato, mu gihe Zahabu yegukanywe n’Umunyakenya Shadrack Kimining (1h04’30), Umugande Gilbert Kamutwire yegukana umwanya wa kabiri akoresheje 1h05’03”.

Kajuga yongeye kugaruka ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo kumara Imyaka 5 yarahanwe kubera gukoresha Ibiyobyabwenge.

Ibi bihano yabihawe mu Mwaka w’i 2016 nyuma yo kwanga kwitabira isuzuma rikorwa n’Impuzamahashyirahamwe y’imikino Ngororamubiri ku Isi rigamije kureba uko abakinnyi bahagaze.

  • John Hakizimana, afite Imyaka 26, akinira APR AC

RAF🇷🇼 on Twitter: "While today marks 10 days until @Tokyo2020 #Yankurije Marthe and #Hakizimana John continue their preparation @HachimantaiCity from 07-19 July #Yankurije will compete in 5000m while #Hakizimana will compete in

 

John Hakizimana ni umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike y’i Tokyo mu 2020, nyuma yo kwegukana Umudali wa Gatatu/Bronze mu mikino ya Gisirikare yabereye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Mwaka w’i 2019.

Iyi mikino Olempike, ni yo mikino yo ku rwego rw’Isi uyu mukinnyi yari yitabiriye, bivuze ko nawe ari umwe mu Banyarwanda banditswe mu Mateka nk’abayikinnye.

Ibihe byiza afite, ni 1h02’26”, yakoreye mu Mujyi wa Valencia muri Esipanye mu Mwaka w’i 2018 ubwo yari yitabiriye 1/2 cya Marato muri Shampiyona y’Isi, ndetse n’ibihe by’amasaha 2 iminota 11 n’amasegonda 19 yahakoreye muri Marato.

Uyu mukinnyi wavukiye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangiriye urugendo rwe rwo gusiganwa ku Maguru mu ikipe ya APR AC mu Mwaka w’i 2015, ari nayo agikinira kugeza ubu.

Uko yakomeje kuzamura urwego, byagiye bimufasha kwitabira amarushanwa anyuranye ndetse anitwara neza, aya akaba arimo Irushanwa Mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali, Imikino ya Gisirikare n’ayandi…

Ni umwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso ko bakwegukana Umudali nyuma yo kuwuhusha mu bihe bitandukanye.

John Hakizimana na Marthe Yankurije batangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose bakegukana Umudali muri iri Rushanwa rya Kigali International Peace Marathon. (Photos/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *