Ibihembo bihabwa abegukanye Kigali Peace Marathon byakubwe Gatanu

Abashinzwe gutegura Marato mpuzamahanga ya Kigali, Kigali International Peace Marathon (KIPM), batangaje ko bazamuye ibihembo bihabwa abegukana iri Rushanwa, riteganyijwe kuzaba tariki ya 11 Kamena 2023.

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), rifite mu nshingano gutegura iyi mikino, ryatangaje ko abazegukana iyi Marato mu kiciro cy’abagabo n’abagore bazahabwa igihembo cy’Amafaranga Miliyoni 20 y’u Rwanda, avuye ku Mafaranga Miliyoni 4 zatanzwe mu Mwaka ushize.

Uretse abazegukana iyi Marato, abakinnyi bazaba aba kabiri bazahabwa Miliyoni 15 Frw, aba gatatu bahabwe Miliyoni 7,5 Frw mu gihe Umwaka ushize, aba kabiri bahawe Miliyoni 2,5 Frw n’aho aba gatatu bahabwa Miliyoni 2 Frw.

Abakinnyi bazaba aba 4 muri iyi Marato, bazahabwa Miliyoni 5 Frw mu gihe aba 5 bazahabwa Miliyoni 3 Frw, mu gihe Umwaka ushize bahawe Miliyoni 1,5 Frw na Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnyi bazegukana umwanya wa 6,7,8 nabo Amafaranga yabo yazamuwe, kuko bazahabwa Miliyoni 2 Frw, Miliyoni 1,5 Frw na Miliyoni.

Uretse muri Marato na Half-Marathon naho Amafaranga yazamuwe

Abakinnyi bazitabira kimwe cya kabiri cya Marato nabo Amafaranga bazahembwa yazamuwe ku rwego rushimishije.

Mu bagabo n’abagore, aba mbere bazahabwa Miliyoni 5 Frw, mu gihe Umwaka ushize bahembwe Miliyoni 2,5 Frw.

Abazegukana umwanya wa kabiri bazahembwa Miliyoni 4 Frw, mu gihe aba gatatu bazahembwa Miliyoni 3 Frw.

Mu gihe mu Mwaka ushize, aba kabiri bahembwe Miliyoni 2 Frw naho aba gatatu bahembwa Miliyoni 1,5 Frw.

Abakinnyi bazegukana umwanya wa 4 n’uwa 5, bazahembwa Miliyoni 2 Frw na Miliyoni.

Umwanya wa 6,7,8, abazayegukana bazahembwwa Ibihumbi 800 Frw, Ibihumbi 500 Frw n’Ibihumbi 400 Frw.

Umwaka ushize, Half Marathon yegukanywe n’Umunyarwandakazi, Musabyeyezu Adeline, akoresheje isaha 1, iminota 14 n’amasegonda 20.

Yakurikiwe n’Umurundikazi, Elevanie Nimbona wakoresheje isaha 1, iminota 14 n’amasegonda 20.

Mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunyakenyakazi, Doris Jepkoech.

Musabyeyezu Adeline ukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, ku Myaka 25 y’amavuko, niwe mukinnyi w’Umunyarwanda washoboye kwitwara neza mu gihe Abanyakenya bihariye byinshi mu bihembo.

Kigali Peace Marathon cyangwa se Marato mpuzamahanga yitiriwe Amahoro, yatangiye gukinwa mu 2004, igamije kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uko Imyaka yagiye ishira, iri Rushanwa ryagiye ryaguka kugeza ubwo ari rimwe mu marushanwa akomeye mu Karere no ku Mugabane w’Afurika, ndetse rikaba ryaranashyizwe ku ngengabihe y’Amarushanwa ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Imikino ngororamubiri ku Isi (IAAF).

Kigali International Peace Marathon Photo Courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *