Gisagara: Yashinjwe guhombya Koperative Coproriz-Nyiramageni

Abanyamuryango ba Koperative ihinga Umuceri mu Karere ka Gisagara yitwa Coproriz-Nyiramageni, batangaje ko Koperative yabo ifite igihombo cy’amafaranga menshi, bakanifuza ko byabazwa uwayiyoboraga.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Kigali Today kivuga ko cyaganiriye na bamwe muri bo, avuga ko amenye ko hari imyenda bamwe muri bo bagiye bafatirwa, bakanayishyura, ariko kuri ubu ngo bakaba babarwa nka ba bihemu muri COOPEC Impamba ikorana na koperative yabo kandi na bo babitsamo, bityo bagatekereza ko ayo mafaranga yanyerejwe.

Kuri bo kandi ngo nta wundi wabibazwa uretse Perezida Vincent Nsabiyeze wari ubahagarariye kuko yayoboraga koperative nk’uyobora iwe mu rugo, akaba atafatiraga ibyemezo hamwe n’abo bayoborana.

Bati “Yatangiye abwira abanyamuryango nabi aho kubakira neza nk’ubahagarariye, birangira afashe bamwe akajya abatonesha, abandi bashaka kuvuga ibigaragara akajya abirukana, asigaza abo ayobora bakemera.”

Abandi bati “Ni ho yahereye atangira gukora ibyo ashaka, akajya muri koperative akaguza amafaranga agakoreshwa ibitarateganyijwe, atugurira n’imodoka ishaje nyamara twebwe twarashakaga inshyashya.”

Bitangira kuvugwa ko iyi koperative yahombye, byaturutse ku mafaranga abarirwa muri Miliyoni 182 bafitemo umwenda muri COOPEC Impamba, ariko igenzura ry’ibanze ngo ryasanze hari miliyoni 100 zafashwemo imyenda n’abaturage ku buryo hategerejwe ko umuceri bejeje ugurishwa, bakishyura.Hari na miliyoni 82 igenzura rigomba kugenzura neza aho yaba yaragiye.

Nsabiyeze ariko we avuga ko nta mafaranga yanyereje. Agira ati “Twatse inguzanyo muri banki tuguriramo abanyamuryango ifumbire tugura n’ibikoresho bimwe na bimwe bari bakeneye mu ngo nka za matelas, hanyuma haza umwuzure igishanga cyose kirarengerwa. Inguzanyo banki yakomeje kuzibarira inyungu zisanzwe n’iz’ubukererwe, ariko ba bahinzi kubera ko ntacyo basaruye, turabareka ngo bajye bishyura buke bukeya.”

Yungamo  ati “Inguzanyo zakomeje kuzamuka, zigera muri miliyoni 80 nyamara zarabarirwaga muri 40. Ni icyo kibazo cyabaye, naho ibyo kuvuga gutwara amafaranga, si ibintu biba byoroshye kuko utabibonera inyandiko zibisobanura.”

Ku rundi ruhande ariko, Jean Claude Rugerinyange, Perezida watowe nyuma y’ihagarikwa rya Nsabiyeze, avuga ko n’ubwo igenzura ritararangira, bigenda bigaragara ko imyenda avuga abaturage batishyuye ari ukubabeshyera, kuko ngo urebye 75% yishyuwe n’ubwo itagejejwe muri banki.

Akomeza agira ati “Twasanze hari n’amazina afite inguzanyo muri banki yitirirwa abanyamuryango, ariko wayashakisha mu matsinda byavugwaga ko arimo ukayabura.”

Mu gihe abahinzi bategereje ko hashyirwaho ibiciro by’umuceri hanyuma bakishyurwa, bahangayikishijwe n’igitekerezo cy’uko bashobora kutazishyurwa amafaranga yabo, akajya kwishyura iriya myenda.

Kuri ubu ubugenzuzi burakomeje kandi ibizavamo ni byo bizafasha RCA kumenya uko ikomeza gukurikirana iki kibazo. Hagati aho, mu rwego rwo kwirinda ko amakosa nk’ayabonetse muri Coproriz-Nyiramageni yasubira cyangwa akaba yaba n’ahandi, RCA yahuguye abayobozi b’amakoperative bose bibumbiye muri UCORIBU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *