Athletisme: Marato Mpuzamahanga ya Kigali irabura Iminsi 16 igakinwa ku nshuro ya 14, iby’ingenzi wayimenyaho

Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rya Kigali rizwi nka ‘Kigali Peace Marathon’ rigiye gukinwa ku nshuro ya 14 guhera mu 2005 ryatangira gukinwa.

Ni irushanwa rihuza abakinnyi bavuye imihanda yose y’Isi, rikaba ryarashyizweho rigamije kongera guhuza abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, iri rushanwa ryakomeje kwiyubaka ndetse rigera ku rwego rikurura Ibihangange muri uyu mukino bikaba kuryitabira.

Bimwe muri ibi bihangange, birimo Umwongereza ufite Inkomoko muri Somalia, Sir Mohamed Muktar Jama Farah CBE uzwi nka Mo-Farah, warigaragayemo mu Mwaka ushize.

Guhera ku guhemba Ibihumbi 500 Frw, ku mukinnyi waryegukanye ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere, rikaba rigeze ku guhemba Miliyoni 20 Frw ku mukinnyi uzaryegukana muri uyu Mwaka, ni kimwe mu bigaragaza ugukura kwaryo.

Kimwe mu kigira umwihariko iri Rushanwa, ni uko ariryo rukumbi ryanditse ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri ku Isi, nk’Irushanwa ryitiriwe Amahoro.

Hangiwe ku bihembo bizatangwa muri uyu Mwaka, rizaba rirushanwa na Marato ya Boston imwe mu zikomeye ku Isi, Miliyoni 10 Frw, kuko iyi Marato ya Boston ihemba Miliyoni 30 Frw mu gihe Kigali Peace Marathon izahemba Miliyoni 20 Frw.

Mu Mwaka w’i 2018, Nyirarukundo Salome yabaye Umunyarwanda wegukanye igice cya Marato akoresheje isaha imwe, iminota 28 n’amasegonda 53.

Umwaka ushize, Musabyeyezu Adeline yongeye gusubiramo aya mateka.

Umunyarwanda Nimubona Yves, yegukanye kimwe cya kabiri cya Marato mu Mwaka ushize w’i 2022.

Icyo imibare ivuga mbere y’iyi Marato

  • Abakinnyi 9 begukanye Marato zitandukanye ku Isi bamaze kwemeza kuzitabira iri Rushanwa
  • Abakinnyi 57 begukanye Imidali ya Zahabu mu yandi marushanwa nabo bazaba bari i Kigali
  • Abakinnyi 833 bamaze kwiyandikisha kuzitabira kimwe cya kabiri cya Marato, barimo Abanyarwanda 381 n’Abanyamahanga 452
  • Abakinnyi 283 bamaze kwiyandikisha kuzitabira Marato, barimo Abanyamahanga 219 n’Abanyarwanda 64
  • Abakinnyi bazakina Kilometero 10 hamaze kwiyandikisha 658 barimo Abanyamahanga 187 n’Abanyarwanda 471
  • Muri rusange, abakinnyi 916 bamaze kwemeza kuzitabira iyi Marato, barimo Abanyamahanga 858
  • Ku ruhande rw’Imyiteguro y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, abakinnyi 20 muri 21 batoranyijwe, batangiye umwiherero bari gukorera muri Glory Hotel mu Karere ka Gicumbi.

Abakinnyi b’Ibihangange bazitabira iyi Marato

Abakinnyi bazakina Marato (Abagore):

  • Muluhabt Tsega (Ethiopia)
  • Kebene Chala (Ethiopia)
  • Foyza Jemal Amid (Ethiopia)
  • Mulugojam Birhan Ambi (Ethiopia)
  • Monica Jepkoech (Kenya)
  • Teshome Kelem Belhu (Ethiopia)

Abakinnyi bazakina Marato (Abagabo):

  • Fikre Bekele (Ethiopia)
  • Taoufik Allam (Morrocco)
  • Berhanu Heye (Ethiopia)
  • Eric Kiprono Kiptanui (Kenya)
  • Merhawi Kesete (Eritrea)
  • Abida Ezamzami (Ethiopia)
  • Kiprop Tonui (Kenya)
  • Abebe Tekalegn Tebelu (Ethiopia)
  • Abebe Dawit Gashi (Ethiopia)
  • Wetare Rorissa Tare (Ethiopia)
Image
Urutonde rw’abakinnyi bazakinira Ikipe y’Igihugu muri iri Rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 14

 

Image
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Bwana Niyintunze Jean Paul yavuze ko imyiteguro y’iri Rushanwa iri kugenda neza kandi bizeye umusaruro ku bakinnyi b’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *