Umurenge Kagame Cup 2023: Amakipe ahagarariye Akarere ka Muhanga yegukanye Intsinzi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo

Amarushanwa Ngarukamwaka mu mikino itandukanye azwi nk’Umurenge Kagame Cup yaraye atangijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, aho amakipe ahagarariye Akarere ka Muhanga yahacanye umucyo nyuma yo gutsinda ayo mu Karere bahana imbibi ka Ruhango mu mikino y’Umupira w’amaguru.

Iyi mikino yatangirijwe kuri Sitade ya Muhanga, yatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, wari uherekejwe n’abayobozi b’utu Turere twombi.

Mu mukino w’umupira w’amaguru mu bagore bahuje Umurenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango n’uwa Shyogwe wari uhagarariye Akarere ka Muhanga, warangiye Shyogwe itsinze Mwendo ibitego 3-0.

Uretse uyu mukino wo mu kiciro cy’abagore, ku rwego rw’abagabo, umukino wahuje ikipe y’Umurenge wa Kabagari wo mu Karere ka Ruhango n’wa Muhanga.

Ni umukino waranzwe no guhangana byo ku rwego rwo hejuru, amakipe yombi akizwa na Penaliti, nyuma y’uko impande zombi zari zaguye miswi mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, Meya w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yashimiye amakipe yombi ku mukino berekanye, by’umwihariko anashimira abaturage baje kuwukurikirana.

Agaruka ku ntego z’iyi mikino, Madamu Kayitare Jacqueline yagize ati:”Uretse kuba amakipe atandukanye ahura agahigana ubutwari mu kibuga, iyi mikino ivuze byinshi birimo; Gutanga serivise nk’uwikorera, gukangurira abanyarwanda kwitabira gahunda zose za Leta hagamijwe gukomeza gukurikirana impano z’abana, gushishikariza abaturage bose gukora Siporo hagamijwe kugira ubuzima bwiza, gusaba abaturage kwitabira gahunda yo kurwanya ibiyobyambwenge, inda zitateguwe, kurwanya imirire mibi mu bana n’ibindi…

Ubusanzwe, aya marushanwa y’Umurenge KAGAME Cup agamije kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no guteza imbere impano z’abakinnyi hirya no hino mu Mirenge.

Image
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline asuhuza abakinnyi b’impande zombi mbere y’umukino

 

Image
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice aramutsa abakinnyi mbere y’umukino

 

Image
Mbere y’uko umukino utangira, Kayitesi Alice yerekanye ko nawe azi kuwuconga

 

Image

Image

ImageImage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *