Kwibuka29: Abakozi b’Ibitaro bya Gatonde bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside, banenga Abaganga bayijanditsemo

Abakorera umwuga wo kuvura no kwita ku barwayi mu  bitaro by’Akarere ka Gakenke i Gatonde, banenze ubugwari n’urugero rubi bamwe mu baganga bahoze bakora mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu bagaragaje, ubwo bijandikaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuzuza inshingano zo kurengera no gukiza ubuzima.

Ibi byagarutsweho mu Gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 27 Mata 2023 ku rwego rw’Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abakozi b’ibi Bitaro bashimangiye ko bafitiye Igihugu umwenda w’imikorere ihindura isura mbi bagenzi babo bagaragaje ubwo bijandikaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakirengagiza kurengera ubuzima bw’inzirakarengane.

Dr  Dieudonné Dukundane, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde, agira ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu kuko bituma turushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, dore ko muri twe harimo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside. Rero tuyashingiraho turwanya icyatandukanya Abanyarwanda, bikanadufasha kwimakaza ubunyarwanda nk’isano iduhuza, kandi tukunguka imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gusigasira amahoro dufite ubungubu”.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamiye banashyira indabo mu mugezi wa Mukungwa, wajugunywemo inzirakarenga z’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bazishyira no ku rukuta rwanditsweho amazina ya bamwe mu bawujugunywemo, nk’ikimenyetso cyo kubasubiza agaciro bambuwe.

Mu gihe cya Jenoside, bamwe mu Batutsi bicirwaga mu makomini harimo iya Gatonde, Ndusu, Kigombe n’ahandi byegeranye, Interahamwe zabajugunyaga mu mugezi wa Mukungwa abandi zikabarohamo ari bazima nk’uko bigarukwaho na Ndihazanyirayo Alphonsine, wiciwe umugabo ndetse n’abana be bane muri Jenoside bakaba barajugunywe muri uwo mugezi.

Dr Dieudinné Yagize ati: “Abatutsi benshi barimo abo mu makomini ya kure n’abari batuye ino aha ngaha mu gace kegeranye n’uyu mugezi, babicishaga imihoro n’amahiri ashinzemo imisumari barangiza bakabarohamo. Ari abakuze ndetse n’abana batoya, barabazingazingaga bakabarohamo ari bazima abandi bamaze kubica ku buryo byageze aho amazi yose y’umugezi ahinduka amaraso gusa. Mu bajugunywemo harimo n’abana banjye bane bishwe muri batanu nari narabyaye. Uretse Papa wabo ushyinguwe mu Rwibutso rwa Buranga, abo bana bose nta n’umwe nabashije kubona ngo nshyingure mu cyubahiro kugeza ubu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko gukumira ingengabitekerezo, amacakubiri ndetse no kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda ari igihamya ntakuka kigaragaza ko amateka nk’aya atazasubira ukundi. Uruhare rw’abakozi b’ibi bitaro ngo rurakenewe cyane mu kurushaho gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho.

Yongeraho  ati: “Amateka atugaragariza mu buryo budakuka ko Jenoside yagizwemo uruhare n’abiganjemo injijuke, zirimo n’abaganga bavuraga mu mavuriro atandukanye, bagaragaje ubugwari binyuze mu kwigisha amacakubiri no kuyishyira mu bikorwa, kuko hari Abatutsi babaga bahungiye mu bitaro bakicirwamo, ahandi ugasanga bamwe mu baganga bagize uruhare mu kuyobora ibitero no gutanga amabwiriza yo kwica”.

Yungamo ati “Abaganga b’ubu rero tubashishikariza kwamaganira kure urugero rubi nk’urwo rwaranze abababanjirije, bibanda cyane ku kurengera ubuzima, bakazirikana ko bari mu b’ingenzi bakenewe mu kurengera ubuzima bw’abantu no kuba abateramahorok kwigarurira icyizere nyuma y’amateka mabi banyuzemo.

Asanga gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kwimakaza imibanire myiza, ari inzira nyayo yo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aha Meya Nizeyimana yagize ati: “Ayo mateka mabi tuzi aho yatugejeje. Kuyakumira biradusaba gukomeza gushyira hamwe tugasaba kandi tugatanga imbabazi, urubyiruko rugashishikarira gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abagoreka amateka yacu, tukubakira ku musingi ukomeye twashyiriweho n’Ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu, twitabira gahunda za Leta, turushaho no kwirinda icyadusubiza inyuma”.

Mu kurushaho kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibitaro bya Gatonde byishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 71 yo mu Murenge wa Mugunga, hagamijwe kuyunganira mu buryo bwo kwivuza bitabagoye.

Ibi bitaro byatangiye gutanga serivisi guhera mu mwaka w’i 2021, bikaba biha serivisi abasaga ibihumbi 84 bo mu Mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo, Muzo, Rusasa na Cyabingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *