Urukiko rwanzuye ko ‘Prince Kid’ atagomba kugirwa Umwere ku Byaha yarezwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, Urukiko rukuru rwa Kigali  rwasoje urubanza rwaregwagamo  Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, waregwaga ibyaha bijyanye n’ishimishamubiri. Uyu akaba yaramenyekanye ubwo yategutaga amarushanwa y’ubwiza azwi nka ‘Miss Rwanda”.

Ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha, bunenga icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye cyo kumugira umwere no  kumurekura.

Ubushinjacyaha buvuga ko bureba bugasanga ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bikwiye kumuhama, bukavuga ko ubushinjacyaha bwirengagije bimwe mu bimenyetso byatanzwe. Uregwa we agahakana ibyo ashinjwa.

Uruhande rw’uregwa n’abunganizi be mu mategeko, nirwo rwabanje guhabwa umwanya w’ijambo, rwiregura ruvugako ibimenyetso byatanzwe nta shingiro bifite, ruvuga Kandi ko bamwe  mu bakobwa bavuzwe n’ubushinjacyaha ko yabasambanyije yitwaje ububasha yari abafiteho n’ibyo yabasezeranyaga nabyo ari ibinyoma, ko ntacyaha bakorewe Kandi ko bo ubwabo biyandikiye inyandiko Imbere ya Noteri zivuga ko nta cyaha bakorewe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko ikorewe Imbere ya Noteri idahamya ko ntacyaha bakorewe cyane ko gusambanya umuntu ku gahato bidakorerwa ku karubanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso bishingirwaho birimo amajwi ya ‘Prince Kid’ arimo gusaba ishimishamubiri umwe mubakobwa bari bitabiriye Miss Rwanda, ko atashingiweho ngo ahabwe agaciro n’urukiko rwisumbuye.

Prince Kid’ avugako ayo majwi nubwo ari aye ariko yahinduwe, ubushinjacyaha bwo bukavugako atahinduwe ahubwo yakase mo ibidakenewe. Nyuma y’impaka ndende urukiko rwasabye ubushinjacyaha ko bwazazana amajwi y’umwimerere ruvugako ruzayazana.

Ubushinjacyaha Kandi bwavuze ko urukiko rwirengagije ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bakobwa wavuzeko yasambanyijwe na Prince Kid akaba mufatirana mu bukene yari arimo mu gihe cya Guma mu rugo ya COVID-19.

Ku ruhande rw’uregwa rwo rwavuzeko ibibyavuzwe n’uwo mukobwa birimo kunyuranya n’ibimenyetso we ubwe yivugiye ko azi mu nzu Kwa prince Kid.

Asabwe kuvuga ijambo rye ryanyuma mbere y’uko urubanza rupfundikirwa, Ishimwe Dieu-donne yavuze ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma, ari ibyakozwe n’abashaka ku mwicira izina bamwifuriza inabi.

Uyu mugabo akaba yari yafunzwe muri Gicuransi ku itariki ya 05/2022, akaza kugirwa umwere mu Ukuboza muri uwo mwaka.

Urukiko rukaba rwavuze ko ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’ubujurire tariki ya 30 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *