Ubushinwa bwafashe Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA nk’ibintu bisanzwe

Antony Blinken wageze i Beijing kuri iki Cyumweru, ni we mutegetsi wo hejuru muri Guverinoma ya Joe Biden usuye Ubushinwa. Akigera i Beijing, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Qin Gang.

Bwana Blinken, aramara muri iki gihugu iminsi ibiri, aho azagirana ibiganiro binyuranye n’abayobozi bo hejuru mu butegetsi bwa Gikomunisiti bw’Ubushinwa.

Uru ruzinduko nirwo rwa mbere Umudiplomte wa Amerika agiriye muri iki gihugu mu myaka igera kuri itanu ishize.

Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko ari ibiganiro byo kumvikana ku cyatuma umubano w’ibi bihugu byombi uzamo umutuzo, kuko umaze iminsi urimo ubushyamirane bukomeye.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’amezi atanu hari hasubitswe urundi uyu mutegetsi Blinken yari kuba yaragiriye muri iki gihugu cy’Ubushinwa, mu gihe igipurizo cy’Ubushinwa cyigabije Ikirere cya Amerika bigakekwa ko cyari mu kazi k’Ubutasi.

Amerika imaze igihe igabanya kwitega ko hari byinshi byava muri urwo ruzinduko, ndetse impande zombi zikomeje guhishura ko ntagishya kitezwe kizava muri ibi biganiro.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko ikingenzi bifuza ari uko imirongo yo kuvuganiraho mu rwego rwo hejuru yafungurwa, n’umubano wabo ukazamo umutekano, nyuma y’uko ujemo Agatotsi biturutse kuri icyo Gipurizo.

Ubushinwa bwakoreye imyitozo ya Gisirikare hafi ya Taiwan, bukaba bufata Taiwan nk’imwe mu Ntara zigize Ubushinwa.

Amerika ifitanye umubano wa hafi na Guverinoma ya Taiwan yatowe binyuze muri Demokarasi.

Hari gahunda irambuye irimo n’inama na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa Qin Gang, n’umutegetsi wo hejuru w’ubushinwa ushinzwe ububanyi n’amahanga, Wang Yi.

Intambara yo muri Ukraine, ubushyamirane mu bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga rya mudasobwa riteye Imbere, imyitwarire y’ubushinwa ku uburenganzira bwa muntu, ni zimwe mu ngingo uruhande rwa Amerika rwiteze ho kuganira n’ubushinwa.

Ubwo bavugaga ku ruzinduko rwa Blinken, abategetsi b’Ubushinwa bibajije niba koko Amerika izinduwe no kwifuza ko umubano wabo uba amahoro.

Ntibiramenyekana niba Blinken azahura na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.

Ku wa gatanu, Blinken yabwiye Itangazamakuru ko ikintu gishobora gutuma hataba Intambara hagati y’Ibihugu byombi ari ibiganiro.

Yunzemo ko yizeye kuzahura na Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping mu mezi make ari imbere.

Inama yahuje Joe Biden wa Amerika na Xi Jinping w’Ubushinwa, yabereye i Bali muri Indonesia mu Gushyingo k’umwaka ushize, yakuyeho ubwoba by’igihe gito ko hashobora kubaho Intambara y’Ubutita nshya.

Ariko kuva habaho ikibazo cy’icyo Gipurizo, kuvugana ku rwego rwo hejuru byabaye ingume, Amerika ikaba yarabifashe nk’ubushotoranyi bw’Ubushinwa, dore ko ibi bihugu byombi bihora bishaka ko kimwe aricyo gihora ku mwanya wa mbere nk’igihanganjye ku Isi.

I Beijing, Blinken yatangiye ibiganiro hagati ye n’abayobozi mu gihugu cy’Ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *