Duhugurane: Ibyo wibaza ku nkomoko ya CV n’ibikwiye kuba biyigize

CV [Curriculum Vitae] nicyo kintu cya mbere utanga akazi yakira kivuye kuri wowe.

Ni ingenzi cyane rero ko utuma akwitaho ahereye aho hambere yumvise ibyawe.

Gusa hari n’abatanga akazi bibaza ibibazo by’ibanze ku bintu bikwiye kuba bigize Curriculum Vitae n’uko igomba kuba yubatse.

CV ya mbere yanditswe na Reonaldo DaVinci mu Kinyejana cya 15, ayohereza i Milan kuwitwaga Duke amusaba kuba Injeniyeri w’igisirikare.

Kuva ubwo byabaye umuco ntawasaba akazi atayitwaje ndetse benshi barayihimba bagirango bazamure uko bagaragara imbere yabasoma CV zabo.

Mu busanzwe CV ni impine y’ijambo ry’Ikilatini “Curriculum Vitae” bisobanura inzira y’ubuzima mukinyarwanda.

CV ikenerwa cyane muri serivisi zo mumashuri yaba, mugusaba kwiga kaminuza, gusaba kwishyurirwa ishuri no kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi mumshuri.

Ikenerwa mugusaba akazi aho iza mubyangombwa byibanze wifashisha uhatanira umwanya w’akazi.

Kenshi na kenshi yandikwa kuri page 2 kuri 3, gusa ishobora kujya ahisumbuyeho bitewe nimyaka y’ubunararibonye y’uyikora cyangwa ingano y’akazi kakozwe n’amashuri yizwe.

Kuri ubu, biragaragara ko CV mugihe cyiri imbere itazaba igikenerwa bitewe nibibazo bitandukanye bisigaye biyigaragaramo bigatuma umuntu ashobora kubona ibyo adakwiye cyangwa akabura ibyo akwiye.

Itegura iyi nkuru, THEUPDATE yaganiriye Geoffrey Karanja ufite ubunararibonye mu kwandika CV ndetse akaba ari n’umurezi by’igihe kirekire mu Rwanda no mu mahanga.

Mu kiganiro twagiranye, yatubwiye ko CV imeze nk’ijambo ry’Umunyepolitiki mu gihe cyo kwiyamamaza”

Ati:“Ni kenshi abo nigishije bansaba kubakorera CV, kandi abenshi mu bo nyikorera irabatambutsa, hari umubare munini, mukoze ubushakashatsi mwasanga warabuze akazi bitewe no gukora CV nabi bibaho rwose”

Bamwe mu bikorera abaganiriye na THEUPDATE, bavuze ko nta mpamvu n’imwe yabatera guta umwanya basoma CV, kuko ziba zibeshya cyane.

Kuri ubu, hari imbuga nyinshi wakifashisha ukora CV kinyamwuga n’ubwo ahenshi bisaba kwishyura ifatabuguzi.

Twifashishije inkuru y’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, twaguteguriye iby’ingenzi wakwibandaho mu gihe ukora CV yawe:

1. Inyandiko ya CV igomba kuba ifite iyihe ngano? Ese nakoresha ibara?

Ubwoko bw’inyandiko za Arial, Calibri, Verdana, Tahoma, hamwe n’ingano ya 10 cyangwa 11 muri rusange nibyo byiza kwandikamo CV yawe.

Yego ushobora gukorsha ibara, ariko ukarikoresha ritamurika cyane. Nubwo ibara riha CV yawe kuboneka nk’igezweho, ugomba kwitondera kurikoresha uko wiboneye no kwirinda ko rugaragara cyane.

Ferdy Ed, umujyanama mu by’akazi kandi wanditse ibitabo bifashe mu majwi, birimo “My job, My passion”, ati: “Nakugira inama yo guhitamo icyoroshye.”

Uretse umukara, ushobora no gukoresha ibara ry’ikijuju cyijimye, ubururu bwijimye, icyatsi cyijimye bikoreshwa mu rwego rwemewe, nk’uko bivugwa na Sofia Nassa, inzobere mu gushaka italanto.

Sofia yongeraho ko hari imirimo nk’uwo kuba ‘graphic designer’ usaba urwego runaka rwo guhanga udushya.

Ati: “Aho rero ushobora gukoresha amabara aboneka muri CV yawe. Ariko ibyo ni umwihariko wa hano.”

2. Nshobora gushyira ifoto kuri CV ?

Ntabwo ari ngombwa cyane gushyira ifoto kuri CV, nk’uko Ferdy Ed abivuga.

Ati:”Ubwanjye simbitangamo inama, kuko ntekereza ko ikigomba gushishikaza umukoresha ari ukumenya niba wujuje ibyo akazi gasaba.”

Naho se abashobora gusaba akazi mu bindi bice by’isi? Ibi ni uko Sofia Nassa, inzobere mu gushaka italanto abivuga.

Ati: “Mu Bufaransa no mu bihugu bimwe bya Africa, ifoto ni irasabwa, kimwe n’amakuru agendanye nawe ubwawe, imyaka…Muri Amerika ya ruguru ho birabujijwe rwose.”

3. Uhera kuki: Impamyabumenyi cyangwa inararibonye?

Kuri Sofia Nassa, ni ngombwa buri gihe guhera ku mpamyabumenyi kugira ngo uhite wereka abatanga akazi ko wujuje icy’ibanze gisabwa.

Ku ruhande rwe, Ferdy Ed, we atanga inama yo guhera ku nararibonye ufite (experience), cyereka “ari umuntu udafite inararibonye cyangwa ukiri muto rwose”.

Impamyabumenyi icyo gihe niyo washyira imbere mu kugaragaza ko ushoboye ibyo bashaka nawe ushaka gukoramo.

4. Ni gute ngomba gukurikiranya ibintu?

Kuri iyi ngingo izi nzobere ntaho zihuriza.

Gukurikiranya inararibonye yawe uhereye ku bya vuba umanuka ku bya cyera nibyo bumenyerewe kandi bikoreshwa cyane, nk’uko Ferdy Ed abivuga.

“Ariko bitewe n’intego zawe z’umwuga, niba urugero uri guhindura akazi ukora, uri kwimukira mu kazi, ni byiza gukora CV ishingiye ku kazi cyangwa ibikorwa wakoze.”

5. Ni ngombwa kugira CV zitandukanye kuri buri kazi?

Ferdy Ed ati: “Ushobora kugira CV rusange mu nyandiko zawe igaragaza inararibonye yawe yose. Ariko igihe cyose ugiye kuyohereza usaba akazi, ugomba kuyisubira ikajyana n’igihe n’akazi usaba.”

Ibyo bisobanuye ko ugomba kuba ufite ubwoko butandukanye bwa CV yawe.

6. Paji imwe, paji ebyiri? Uburebure bukwiriye bwa CV ni ubuhe?

Ni urupapuro rumwe!

Sofia Nassa ati: “Iyo umukandida abashije kwandika inararibonye ye ku rupapuro rumwe, sinshidikanya ko mu ibazwa imbona nkubone uwo mukandida abasha kwisobanura neza.”

CV ni umukoro wo kuvuga muri macye, Ferdy nawe avuga ko inama nziza ari ukutarenza paji imwe wandika CV yawe.

Ati: “Ku bantu badafite inararibonye idasanzwe, ibyiza ni ukugira paji imwe. Gusa, hariho irengayobora ku myuga imwe n’imwe (ubushakashatsi, ubujyanama…) aho CV iri ku mpapuro eshatu ishobora kwihanganirwa.”

7. CV yanjye igomba kuba ifite titre [Ijambo ry’umutwe]?

Hano ibitekerezo biratandukanye.

Ferdy Ed atekereza ko ari ingenzi cyane kwerekana uwo uri we kuri CV yawe ku ntangiriro, hejuru, uvuga na titre y’akazi kawe bitewe n’ako ushaka.

Kuri Sofia Nassa, ntabwo ari ngombwa cyane kereka iyo ushaka gushyira ku myanya itandukanye.

8. Igice cya “hobbies/ loisirs” ni ngombwa?

Kuri Sofia Nassa, icyo gice ni ngombwa cyane, kuko gituma utanga akazi amenya ibindi ushaka akazi akunda uretse ako kazi.

Ibyo binamufasha kugira ibitekerezo ku bumuntu bwawe.

Ferdy Ed we arigengesera. Avuga ko icyo gice gishobora kuba ingenzi ku bantu bakiri bato. Ko bifasha gutanga ishusho y’uwo muntu, ibyo akunda, imikino akina.

Ati: “Gusa, sinabishyira kuri CV y’umuntu ufite inararibonye nini rwose, kuri urwo rwego, ikiba gikenewe cyane ni inararibonye n’ibyo uwo mukandida yakoze.”

Gusa iruhande rw’inama ye, avuga ko niba ushaka gushyira icyo gice kuri CV yawe, ugomba kurasa ku ntego. Urugero:

  • Imikino njyarugamba: (Iyihe mikino njyarugamba : karate ? Taekwondo ?)
  • Gusoma : (Gusoma ubuhe bwoko bw’ibitabo?)
  • Umuziki : (Ubuhe bwoko bw’umuziki: Reggae ? gakondo?)

9. Nshobora gushyiraho links z’imbuga nkoranyambaga zanjye?

Cyane!

Izi nzobere zikugira inama cyane ko ari byiza gushyiraho link yawe ya “LinkedIn kuri CV yawe.

Ferdy ati: “Ni urubuga nyarwo ku bantu bose bafite imishinga ya kinyamwuga ku mutima wabo”.

Sofia Nassa atwibutsa ko muri iki gihe, abakoresha benshi bareba izina ry’umukandida bagahita bajya kumushakira kuri LinkedIn.

Inama ntoya y’ubwanditsi :

  • Kuri LinkedIn yawe igice cy’inararibonye n’icy’ibyo wize cyangwa wahuguwemo kigomba guhora kijyanye n’igihe urimo
  • Konti yawe komeza uyishyiraho ibyo wanditse, inkuru zikuvugaho cyangwa inkuru zivuga ku kazi kawe
  • Jya usoma ubutumwa bwawe muri LinkedIn kuko hari abashobora kuhagushakira

10. Nta nararibonye na nke mfite mu kazi nshaka gusaba. Nakora iki?

(Ibi kenshi biba ko banyeshuri, abakirangiza amashuri, cyangwa ku bantu bahinduye umwuga)

Ntacyo uba utakaje. Tinyuka utange CV yawe ukurikije izi nama z’abahanga. Bizagusaba gusa gushinga agati ku bumenyi bwawe.

Ferdy Ed avuga ko ari ingenzi cyane ko niba uri umunyeshuri cyangwa ukirangiza amashuri ari byiza kugaragaza imenyeramwuga ‘stages/entrepreneurships’ wakoze rihamya ubushobozi bwawe mu kazi uri gusaba.

InyongezoAya ni amakosa akomeye izi nzobere zabonye muri za CV

Ferdy Ed :

“Umukono (signature) ! Aseka, ati “simbigarukaho! Ntabwo ugomba gusinye kuri CV yawe.”

Sofia Nassa :

Ati: “Kuri njye, ni amakosa. Ni ukuri ko tutari abatagatifu. Hashobora kuba utuntu muri CV zacu, ariko iyo habayemo amakosa menshi ibyo byerekana ko umukandida atari umuntu uzi icyo ashaka.”

Andi makosa yo kwirinda ni ukongera imenyerezamwuga wakoze kugira ngo ubyibushye CV yawe.

Ngayo nguko! Amahirwe masa mu gushaka akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *