Uganda: Nyuma y’Igitero cya ADF cyahitanye 41 barimo Abanyeshuri 37, Perezida Museveni yafashe ingamba zikarishye

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko agiye kohereza izindi Ngabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gutsinsura Umutwe wa ADF wagabye igitero cyise abantu 41 barimo abanyeshuri 37, mu gihe abandi bashimuswe.

Ni igitero cyagabwe mu Karere ka Kasese ku wa Gatanu, aho abantu bitwaje intwaro bishe rubi abanyeshuri 37 barimo abakobwa 20 n’abahungu 17, babatemye ndetse bakabatwikirwa mu buryamo bwabo muri Nyabugaando Peter Hunter Secondary School.

Umurinzi w’ishuri n’abandi bantu batatu nabo bishwe muri iryo joro mu Karere ka Kasese, muri kilometero ebyiri uvuye ku mupaka wa RDC.

Ni igitero Museveni yavuze ko ari icy’ubugwari, kuko abarwanyi ba ADF bahisemo kwibasira abanyeshuri badafite intwaro, aho gutera ikigo cya gisirikare kiri muri kilometero eshatu uvuye aho.

Museveni yavuze ko mu gace ka Rwenzori hamaze igihe kinini hagenzurwa na ADF, ariko ingabo za Uganda binyuze muri Operation Shujaa, zabashije gutatanya uwo mutwe, ubu ukorera mu matsinda mato mato mu buryo bwo kwihishahisha.

Yakomeje ati:“Batangiye gutekereza ko nibahunga Congo, bakinjira muri Uganda, bakica abantu badafite intwaro, buzatuma duhamagaza ingabo zacu ziri muri Congo ngo zize kurinda ba baturage, bikabaruhura ibihombo barimo kugira.”

Muri iyo myumvire, ngo nibwo mu Ukuboza 2022 abarwanyi ba ADF binjiye muri Uganda bica abantu, Ingabo zirabakurikirana zibicamo 26, naho 25 barafatwa.

Yavuze ko muri iki gihe Guverinoma ya RDC yabemeteye gukorera ku butaka bwayo, nta mpamvu yatuma badakurikirana abagize uwo mutwe w’iterabwoba.

Ati: Ubu tugiye kohereza abandi basirikare mu Majyepfo y’Umusozi wa Rwenzori, mu rwego rwo kuziba Icyuho cyaba gihari.

Yashimangiye ko ibyo ADF irimo ari Ubugwari, kandi ntacyo bizafasha kuko Uganda ifite uburyo bugezweho bwo kumenya aho umwanzi ari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *