Rwanda: Ishoramari mu Mutekano wo kuri Murandasi ryikubye 3

Ishoramari mu rwego rw’umutekano wo kuri murandasi mu Rwanda ryikubye gatatu mu myaka irenga itatu ishize. Ni mu gihe ku isi buri mwaka hagenda miliyari zisaga 4 z’amadolari ya Amerika zikoreshwa mu guhangana n’ibitero byibasira abakoresha serivisi za murandasi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yiga ku ngamba zo kunoza umutekano w’ikoranabuhanga rya Murandasi (Cyber Security) yatangiye i Kigali tariki ya 01 Kanama 2023.

Muri Afurika ibigo by’imari 90 ku bigo 100 bigirwaho ingaruka zikomeye n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga rya murandasi.

Visi Perezida wa Seychelles, Ahmed Afif ashimangira ko aho isi igeze, ikoranabuhanga rya murandasi ari ingenzi mu iterambere ry’inzego zitandukanye ku mugabane wa Afurika n’ubwo abagizi ba nabi bakoresha amayeri ahambaye bagamije kwiba no gukora ibindi byaha byifashisha iri koranabuhanga.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga rya murandasi, Col. David Kanamugire agaragaza ko u Rwanda rwakubye inshuro eshatu ishoramari muri uru rwego.

Ni mu gihe kandi abahagarariye ibigo nka Banki ya Kigali na MTN Rwanda bashimangira ko ibyo bigo kimwe n’ibindi bitanga serivisi z’imari n’itumanaho, bishyira imbaraga mu kubaka ubushobozi mu guhangana n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kurinda umutekano w’abakiliya.

N’ubwo ikoranabuhanga rya murandasi rikomeje kwigaragaza nka moteri y’iterambere rya Afurika n’isi muri ibi bihe, Umuyobozi wa Smart Africa, Lacina Kone asanga hakiri icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore bakora mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Aha kandi ashimangira ko Afurika itakaza akayabo buri mwaka mu guhangana n’ibitero byibasira abakoresha murandasi.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo, Paula Ingabire n’abandi bayobozi bitabiriye iyi nama yemeza ko ikibazo cy’umutekano wa murandasi gihangayikishije isi ariko bikaba n’amahirwe ku batari bake.

Abitabiriye iyi nama y’iminsi 2 basanga ubufatanye no kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano wa murandasi ari ingezi mu kurinda amakuru n’imitungo y’abantu ku giti cyabo, Leta ndetse n’ ibigo binyuranye muri Afrika no ku isi muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *